skol
fortebet

Uganda: Uwahoze muri RDF yakorewe iyicarubozo ryatumye aba Paralyse

Yanditswe: Sunday 05, Nov 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda Rene Rutagungira wasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) akaba aherutse kugezwa mu rukiko rukuru rwa Uganda, ngo yaba yarabaye Paralyse nyuma y’uko akorewe iyicarubozo aho afungiye.
Rene amaze iminsi avugwa cyane mu bitangazamakuru bikomeye bya Uganda nka Chimpreports n’ibindi nyuma y’uko ashimutiwe mu kabari n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.Uyu mugabo ashinjwa kuba ariwe washimuse Lt Mutabazi Joel wamaze gukatirwa n’urukiko rwa Gisirikare mu Rwanda gufungwa burundu (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda Rene Rutagungira wasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) akaba aherutse kugezwa mu rukiko rukuru rwa Uganda, ngo yaba yarabaye Paralyse nyuma y’uko akorewe iyicarubozo aho afungiye.

Rene amaze iminsi avugwa cyane mu bitangazamakuru bikomeye bya Uganda nka Chimpreports n’ibindi nyuma y’uko ashimutiwe mu kabari n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.Uyu mugabo ashinjwa kuba ariwe washimuse Lt Mutabazi Joel wamaze gukatirwa n’urukiko rwa Gisirikare mu Rwanda gufungwa burundu no kwamburwa impeta za Gisirikare.

Kuwa 27 Ukwakira 2017 nibwo Rene Rutagungira yashimutiwe mu kabari kitwa Bahamas Bar mu ijoro ryo kuwa 08 Kanama yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu.Yari kumwe na bamwe mu bapolisi ba Uganda bashinjwa gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda.

Leta ya Uganda yakomeje guhatwa ibibazo kuri Rene ariko ikumvikanisha y’uko idafunze uyu mugabo.Byageze aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage asaba ibisobanuro ku ishimutwa rya Rene ariko ntiyasubizwa kugeza ubwo Urukiko Rukuru rusabye ko agezwa imbere y’ubutabera hakumvwa ibyaha ashinjwa.

Kuwa 09 Kanama 2017, UMURYANGO wasohoye inkuru y’ishimutwa rya Rutagungira.Icyo gihe Chimpreports yari yanditse ko Sgt (Rtd) Rene Rutagungira akekwaho n’inzego z’umutekano za Uganda kugira uruhare mu guhiga bamwe mu basirikare b’u Rwanda bahunga igihugu bagahungira muri Uganda, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byo kurasira aba basirikare muri Kampala.

Amakuru Umugore we, Hyacinthe Dusengeyezu yabwiye itangazamakuru n’uko ngo umugabo we yashimuswe na capt. Agaba wo mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).

Kuya 04 Ugushyingo 2017, Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda,KT Press byasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti ‘Urukiko rukuru rwa Uganda rwategetse ko umunyarwanda washimuswe wari umucuruzi agezwa mu rukiko.’

Ngo umugore yatse ibisobanuro ku ifungwa ry’umugabo we arabibura, nyuma yitabaje urukiko rukuru avuga ko y’uko umugabo we afunzwe mu buryo bunyaranyije n’amategeko.

Urukiko rwahise rutegeka ko uwo muntu agezwa imbere y’ubushinjacyaha ari umurambo dore ko byakekwaga y’uko yishwe cyangwa se akagezwa imbere y’ubutabera ari muzima

KTPress ikomeza ivuga ko mu ibaruwa yo kuwa 21 Kanama, Urukiko Rukuru muri Kampala rwandikiye CMI ndetse n’Umushinjacyaha mukuru rugasaba ko umurambo wa Rutagungira uzazanwa mu Rukiko Rukuru rwa Kampala kuwa 31 Kanama 2017 saa tanu zuzuye.

Lt. Col. Augustine bwegendahom, umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ridasanzwe muri UPDF, yasubije urukiko rukuru y’uko Rutagungira atari muri gereza zabo haba ku cyicaro cya CMI ahitwa Mbuya, cyangwa ahandi hantu hazwi.

Muri iyo baruwa, igisirikare cya Uganda cyakomeje kivuga ko cyabajije Capt. David Agaba washinjwaga gushimuta Rene Rutagungira, ngo basanga ntaho ahuriye n’ibyo bintu.

Nyuma yo kutanyurwa n’ibisobanuro, Urukiko rukuru rwatanze iminsi 4 ntarengwa.

Kuwa 27 Ukwakira CMI yari yahakanye ko idafunze Rutagungira yamugejeje mu rukiko ari kumwe n’abapolisi 9 ba Uganda bashinjwa icyaha cy’ubutasi.

Uwitwa Caleb Alaka, umwanganizi w’abo wari wahanze y’urukiko yatangarije itangazamakuru ko abakiriya be bakorewe iyicarubozo.Yirinze kugira byinshi avuga kuri iki kibazo.

Umutangabuhamya wabashije kubona Rene imbona nkubone, ati “Rene nta kintu abasha gufata mu maboko ye..Bigaragara y’uko yakorewe iyicarubozo kuko yabaye Paralyse.’

Yakomeje agira ati “Mu kumukorera iyicarubozo bakoresha imashini.Baramukanze uburibwe bugera ku magufwa ndetse banamwinika mu mazi benda kumuheza umwuka…’

Uyu akomeza avuga aribwo buryo urwego rw’ubutasi bwa Uganda, CMI bukoresha mu gutuma iyicarubozo bagukorera ridapfa guhita rigaragara ko abantu cyangwa se inyuma ku mubiri.

Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko Rene yafungiwe ahantu habi cyane.Ati “Igihe cyose Rutagungira yamaze yari afungiye munsi y’ubutaka ahantu atabonana n’umuntu uwo ari we wese.. Yari afunze igitambaro mu maso arya rimwe mu cyumweru. Nti yakarabaga mu maso cyangwa se ngo ace inzara.”

Ngo ibi byose byatumye yemera ibyo bifuzaga ko avuga kugirango arebe ko bwacya.

Abayobozi batandukanye muri Uganda bakomeje guhakana y’uko Rene afunze n’ubwo hari amashusho yafashwe na Camera,CCTV yagaragaza uburyo igikorwa cyo kumushimuta cyagenze.

KT Press yibaza inyungu abayobozi ba Uganda bakuye mu kubeshya ambasaderi w’u Rwanda.

Hagati aho ariko haribazwa icyo Uganda yaba iri guhisha u Rwanda ndetse n’inyungu yaba ifite muri uko guhinduka gutyo?

Ibitekerezo

  • Ibyo kuburirwirengero mu Rwanda buriya bifite inkomoko.Kizito Mihigo,Casiyani,Violeta, bamwe ntibongera no kuboneka ari bazima.Rwisereka.abandi barasirwa iyo bahungiye, abandi bakanigwa.yewe ni danger kbs

    njye mpora nibaza kki reta yacu ibihugu duturanye bihohotera umunyarwanda kuriya bagaceceka? suko buhozagara yagiye ubuse byahereyehe ahaaaa

    niba hari uwakorewe iyicarubozo abigizemo uruhare,ni Imana imuhaye ikigisho kivuga ngo"nubwo umuntu yakosa sibyiza kumwica nkinzoka kuko hari amategeko" gusa icyo nzi ni uko hari akazi lete yampa singakore kuko amaherezo upfa nabi

    Ko CMI na DMI bijya kwitiranwa buriya ntaho bihuriye ra?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa