skol
fortebet

Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 176 yafunze mu buryo budakurikije amategeko

Yanditswe: Friday 15, May 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr.Vincent Biruta yatangaje ko igihugu cya Uganda cyamaze gukora lisiti y’abanyarwanda 176 kizarekura mu cyumweru gitaha.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Dr Biruta yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020,yavuze ko Uganda igiye kurekura Abanyarwanda yari imaze igihe ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagera ku 176 ndetse ngo nibishyira mu bikorwa kizaba ari ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kuzahuka.

Ati “Twabonye lisiti y’abanyarwanda bazarekurwa muri gereza za Uganda, turi kugenzura ngo turebe niba bari barahamwe n’ibyaha [...] turacyareba ngo tumenye uburyo bari barafashwe.

Dushobora kubyubakiraho tukajya mu cyerekezo cyiza. Turavugana umunsi ku wundi [...] Irekurwa ry’abanyarwanda bafungiwe muri Uganda ni ikimenyetso cyiza ariko twakora byiza kurushaho”.

Dr Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda utaraba mwiza kuko hakigaragara ibikorwa bibi byo guhohotera Abanyarwanda muri icyo gihugu nubwo hari n’iyi nkuru nziza y’abashobora kurekurwa 176.

Biruta yavuze ko kubera icyorezo cya Coronavirus, inama zari ziteganyijwe zahagaze ariko ko hari kurebwa uburyo nk’inama za komisiyo zihuriweho n’ibihugu byombi ziga ku buryo bwo gushaka ibisubizo zaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Tumaze iminsi tuvugana na Uganda, tumaze iminsi tuvugana na Angola, tureba n’uburyo dukoresha ikoranabuhanga muri iki gihe inama zikaba, turashaka uburyo inama ya komisiyo yaba.”

Ntabwo hasobanuwe icyo Uganda yagendeyeho ifata umwanzuro wo kurekura aba banyarwanda, niba yarasanze nta mpamvu zituma bafungwa [nta byaha bibahama] cyangwa niba bishingiye ku biganiro bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi mu gukemura amakimbirane amaze imyaka igera kuri itatu.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa