skol
fortebet

Uko umugambi wa Diane Rwigara wo kwinjiza abantu mu barwanya ubutegetsi wacuzwe [AMAJWI]

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, Nyuma y’umunsi umwe gusa bafunze hashyizwe hanze amajwi n’ibiganiro by’aba bombi bagirana n’abashaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Aya majwi y’amagambo yumvikanamo ko bagiye bavuga ku buryo bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.Humvikana Adeline Rwigara nyina wa Diane aganira na Tabitha Rwiza (nyirasenge wa Diane); bagiranye (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, Nyuma y’umunsi umwe gusa bafunze hashyizwe hanze amajwi n’ibiganiro by’aba bombi bagirana n’abashaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Aya majwi y’amagambo yumvikanamo ko bagiye bavuga ku buryo bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.Humvikana Adeline Rwigara nyina wa Diane aganira na Tabitha Rwiza (nyirasenge wa Diane); bagiranye ibiganiro binyuze kuri Whatssapp nyuma ya Nzeri 2016.

ACP Theos Badege, yabwiye RBA ko impamvu zatumye bafungwa ari uko bakomeje kunaniza iperereza ndetse Diane Rwigara akumvikana mu ruhame avuga ibyo yabajijwe n’ubugenzacyaha.

Yagize ati: "Haje kwiyongeraho n’imyitwarire cyane cyane kuri Diane, y’uko yatangiye kujya ku mugaragaro ku maradiyo n’ahandi mu by’ukuri avuga ibintu bigize igikorwa cy’iperereza kandi akenshi iperereza ry’ibanze twese tuzi ko rikorwa mu ibanga, hagamijwe kurinda nyine amakuru, ariko noneho n’uburemere bw’ibyaha, nyuma y’ibyo muzi bari bakurikiranyweho hariho n’ibindi bikorwa bigize icyiciro cy’ibyaha bivutsa umutekano igihugu, uko ari batatu umwe wese afite ibyo yakoze byinjira muri iki cyaha, icya mbere kiraganisha ku bugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi, icya kabiri ni uguteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, harimo ndetse n’ibindi wakongeramo biganisha ku kurwanya ububasha bw’amategeko n’ibindi. Ikigamijwe ni ukugirango iperereza risozwe neza nta bikorwa byo kukinaniza nk’ibyo bagaragaje".

Ibiganiro nyina wa Diane Rwigara, Adeline Rwigara yagiranye n’umuvandimwe we (Nyina wabo wa Diane) witwa Tabitha Rwiza bishingiye ahanini ku kwikanga ko Diane yafungwa kubera dosiye ye ikomeje kuba nini nyamara ngo yagiriwe inama yo guhanga igihugu aranga.

Ngo Diane yasabwe kenshi guhunga igihugu, ariko agatinya kugenda yanga kwitwa ikigwari n’abo bakorana batangiranye ibiganiro guhera muri Nzeri 2016.

Adeline Rwigara abwira umuvandimwe we Tabitha ati: "Thabi hari ibiteye ubwoba noneho kurenza byose, ariko nturire. Diane, erega ni rwangendanyi, ntabwo nabona icyo nkubwira, muri Valise ye, ngo baramubwiye ngo, ubundi nta kintu yari yajyanyemo,..

Muri iki kiganiro yanamubwiye uko Diane Rwigara yagaruwe mu gihugu nyuma y’uko umuziko we uburiye mu ndege.

Ati “Diane ngo ajya kugenda, yafashe amadosiye ayashyira mu ivalisi ngo bari bamubwiye ngo arahurira nayo i Los Angeles, urabyumva? Afata amadosiye ayashyiramo, kandi arimo bya bindi bya Politike, nakubwiye ko amanywa n’ijoro aba yandika, aba ahura n’abantu, ari muri Opposition (abarwanya ubutegetsi) ya hano mu gihugu, dore ko ihari nini cyane, amaze kurokirita (kwinjizamo), bamwe baramurokirise nawe ararokirita barahura, ntabwo mbazi ni abantu batabarika, sinzi ibyo ari byo. Afite abantu bakorana, ibyo yandika buri munsi simbizi, yari abizanye sinzi aho yari abijyanye, urumva? Mu mutwe we ni Politike gusa, none kugeza ubu baggage (imitwaro) zarabuze, n’iyo zaboneka baggage nk’iye ntishobora guhita batayirebye.

Yanamubwiye ko bageregeje kugira inama Diane yo guca iy’ubutaka agahunda igihugu ariko undi akabyanga ‘Diane twembi dufite dosiye, ndamubwira [abwira Diane) nti ko uyizi, none ukaba uruzi noneho hari ibimenyetso bifatika, ntacyo umuntu yavuga, wagiye ugafata imodoka ugasohoka rwihishwa uciye iy’ubutaka ko utabura abantu bakujyana mu gihugu cya hafi, ukagenda wagera i Burayi ugashakisha ukuntu ugenda, wenda ukajya Canada cyangwa Amerika, byakwanga ukareba n’ikindi gihugu ujyamo, ariko ukaba ugiye tukareba.

Diane yakomeje umutsi avuga ko yaba atengushye abo batangiranye urugamba.
[Diane nawe] ati ashwi, ati ntabwo nagaruka, ati ubwo byaba birangiye... Ubwo kandi ntugirengo, kudashaka kuva aha ni ibyo bintu arimo. Ngo abo bakorana batabona ko yabatengushye,...

Tabitha yabwiye Adeline Rwigara ko bakwiye kwitandukanya n’uyu mwana wanze kumva

Yagize ati “Umva rero mureke mbabwire, niba Diane adashaka gusohoka, nimwisuganye mugende, ni ukuri kw’Imana aho bigeze niba yumva ko atagomba gusohoka, ahubwo yagombye no kwihutira kuva muri icyo gihugu. Ngo guhangana? ...
Yungamo ati "Guhanganira aho mu gihugu, hari umuntu uhangana n’umuhamba koko? Yaje hano hanze ko ari nabwo yabona ukuntu ahaguruka agahangana? ... Ngo ashaka guhangana ariko Mana yo mu ijuru..."

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeri, ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo gukomeza iperereza kuri Adeline Rwigara, Anne Rwigara na Diane Rwigara bafunze ku byaha bakekwaho byo guhungabanya umutekano w’igihugu no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu iperereza bakorwagaho, Polisi yatahuye ibimenyetso bigaragaza ko aba uko ari batatu hari ibikorwa barimo bigambiriye gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi kandi bikaba byiyongera ku myitwarire yabaranze yo kwanga gukorana neza n’ubugenzacyaha, mu iperereza ry’ibanze bakorwagaho, no gutangaza ku mugaragaro ibyo babajijwe n’ubugenzacyaha byose kandi ubundi bigomba kuba ari ibanga.

Ibi byose rero byatumye ubugenzacyaha, mu bubasha buhabwa n’amategeko bufata icyemezo cyo kubafunga. Polisi yemerewe iminsi itarenze itanu (5) kugirango irangize iperereza ryayo, hanyuma hashingiwe ku bimenyetso byegeranyijwe hagafatwa icyemezo harimo no kuba bashyikiriza dosiye ubushinjacyaha.

Aba bakekwaho ibi byaha bamenyeshejwe uburenganzira bwabo buteganywa n’amategeko burimo no kugira ababunganira.

IJWI RYA MBERE

IJWI RYA KABIRI

IJWI RYA GATATU

Ibitekerezo

  • ubamba isi nakurura aba mereka se yaravugwagako yatanze akayabo kugirango igihungu cyibohorwe none ndabona nabanaba bagiye kubohwo burya ibinu nidange

    Ibi mwanditse nibinyoma kuko niyumviye amajwi ibyobyose nibinyoma,ishaka kumenya ukuri najye kukinyamakuru kitwa rugali hariho ayomajwi,ubundi mureke kwandika ibinyoma

    Hhjkk niyo mpamvu abatanze abo bose batanze menshi bashaka kwira indakoreka ngo batanze cash umenye ko hari imiryango yatanze abana kandi abenshi basizeyo ubuzima none bo ko batishyira hejuru??bakanga gutanga imisoro ngo barafashije non bibonekako batari aba patriot rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa