skol
fortebet

‘Umubano w’ Afurika n’ Ubushinwa ushingiye ku bwubahane’ Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame unayoboye Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe yavuze ishingiro ry’ umubano w’ Afurika n’ Ubushinwa ubwo yari mu nama yiga ku mubano w’ Afurika n’ Ubushinwa yabereye I Beinjing kuri uyu wa 3 Nzeli 2018.

Sponsored Ad

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’ Ubushinwa Xi Jinping, uherutse gusura ibihugu bitandukanye bya Afurika. Afungura iyi nama yavuze ko igihugu cye kitakora cyonyine ari mpamvu gishize imbere ubufatanye na Afurika. Inama ya FOCAC mu myaka 3 ishize iheruka yabereye I Johannesburg muri Afurika y’ Epfo.

Yavuze ko nubwo haza abafatanya bikorwa batandukanye baturutse hirya no hino, icy’ingenzi kuri Africa ari uko ihuza umugambi, igakorera hamwe kugira ngo igere kucyo yo yifuza.

Perezida Paul Kagame ku rundi ruhande yavuze ko umubano mwiza hagati y’u Bushinwa n’Africa wigaragaza. Avuga ariko ko gukorana n’Africa byagirira akamaro uwo ariwe wese wabishaka. Ngo si umwihariko w’u Bushinwa gusa.

Yasabye abakuru b’ibihugu by’Africa bateraniye muri iriya nama yitwa FOCAC gushyira imbere inyungu z’umugabane wabo kandi bakereka Isi ko bafite intego imwe yo guteza imbere ibihugu byabo n’umugabane wabo muri rusange.

Ati: “Igihe kirageze ngo Africa ikanguke, ifate inshingano zayo mu ntoki, ikorere hamwe imishinga kandi abikorera ku giti cyabo bahabwe umwanya ugaragara.”

Perezida Kagame asanga kandi ingufu zigomba gushyirwa cyane mu kubaka inganda, ibikorwa remezo no kongera ubucuruzi.

Ku byerekeye umubano hagati y’ibihugu by’Africa n’u Bushinwa Perezida Kagame yashimye uko uhagaze muri iki gihe ariko asaba ko ibice byombi nanone byakorana mu gukomeza kurengera ibidukikije kuko nta terambere rirambye ryabaho ibidukikije bitabungabunzwe.

Yashimiye ubufatanye bw’u Bushinwa mu iterambere ry’Africa, ashima ko bukorana n’uyu mugabane binyuze mu bwumvikane bushingiye ku bwubahane hagati y’impande zombi.

Ati: “ Ubufatanye bw’u Bushinwa n’Africa bwerekana ko Africa ari ahantu ho gushora imari, ko atari ahantu ho gutinywa no gufata nk’aho hahombya abashoramari. Iyi nama ni ikintu gikomeye cyerekana ubufatanye kandi kikrrekana ikerekezo cy’iterambere Africa yihaye kugeza muri 2063.”

Perezida Xi Jinping ubwo aheruka muri Africa yasuye Senegal, u Rwanda, Uganda n’Africa y’epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa