skol
fortebet

Umubare w’ abazatora Perezida wiyongereyeho abarenga miliyoni n’ ibihumbi 100

Yanditswe: Monday 19, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu gihe hasigaye iminsi 45 ngo Abanyarwanda binjire mu matora y’ umukuru w’ igihugu agiye kuba ku nshuro ya gatatu nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, komisiyo y’ amatora iravuga ko yamaze kwegeranya no gutunganya byinshi mu bikenewe ngo aya matora azagende neza.
Amatora y’ umukuru w’ igihugu Abanyarwanda bayaherukamo muri 2010. Icyo gihe Abiyandikishije kuri lisiti y’ itora bari miliyoni eshanu n’ ibihumbi 700. Magingo aya kwiyandikisha kuri lisiti y’ itora y’ abatora umukuru w’ igihugu mu (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hasigaye iminsi 45 ngo Abanyarwanda binjire mu matora y’ umukuru w’ igihugu agiye kuba ku nshuro ya gatatu nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, komisiyo y’ amatora iravuga ko yamaze kwegeranya no gutunganya byinshi mu bikenewe ngo aya matora azagende neza.

Amatora y’ umukuru w’ igihugu Abanyarwanda bayaherukamo muri 2010. Icyo gihe Abiyandikishije kuri lisiti y’ itora bari miliyoni eshanu n’ ibihumbi 700. Magingo aya kwiyandikisha kuri lisiti y’ itora y’ abatora umukuru w’ igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka birakomeje. Komisiyo y’ amatora ivuga ko iyi lisiti imaze kugeraho abagera kuri miliyoni 6 n’ ibihumbi 800. Ibi bivuze ko iyi lisiti imaze kwiyongeraho abarenga miliyoni n’ ibihumbi 100. Kwiyandikisha kuri iyi lisiti y’ abazatora umukuru w’ igihugu bizarangira tariki 19 Nyakanga.

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora ivuga ko imyiteguro y’ aya matora igeze kuri 95%. Muri iyi minsi harimo guhugurwa abakorera bushake bagera ku bihumbi 70 bazifashishwa muri aya matora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles yabwiye The New Times ko bamaze gutegura imodoka 603 zizakoreshwa muri aya matora. Izo modoka zizakoreshwa mu kazi ko kugeza ibikoresho kuri site z’ itora.

Impapuro zizakoreshwa muri aya matora nazo ngo zamaze gutegurwa ndetse n’ amacapiro azazishyiraho imyirondoro y’ abakandida bazaba bemejwe na komisiyo y’ amatora yamaze kugirana amasezerano n’ iyi komisiyo.

Iyi komisiyo ivuga ko irimo gukorana bya hafi n’ izindi nzego zirimo iz’ umutekano kugira ngo aya matora azagende neza.

Munyaneza ati “Turimo gukorana bya hafi n’ izindi nzego zirimo na polisi, kugira ngo igikorwa kizagende neza buri wese abigizemo uruhare. Ndabona nta kintu kidasanzwe kizaba”

Igikorwa cyo kwakira ibyangombwa by’ abifuza kuyobora u Rwanda kirakomeje kugeza tariki 27 Kamena. Abantu batatu nibo bamaze kugeza kuri NEC ibyangombwa byabo barimo Dr Frank Habineza watanzwe ni ishyaka DGPR, Umukandida wigenga Mwenedata Gilbert, na Barafinda Ssekikubo Fred watanze bimwe mu byagombwa bisabwa ushaka kwiyamamaza, akabwira NEC ko yari yaje gusobanuza uko yakoroherezwa kubona ibindi byagombwa.

Barafinda avuga ko ashobora kuziyamama nk’ umukandida w’ ishyaka R2UDA gusa ntabwo iri shyaka ryanditse.

Mu bandi bari bavuze ko bazatanga kandidatire zabo harimo Diane Rwigara na Mpayimana Philippe. Mpayimana aherutse kubwira Ikinyamakuru Umuryango ko ataramenya neza igihe azajya gutangira kandidatire ye gusa ngo ateganya kujyayo tariki 21 cyangwa 22 Kamena.

Ku wa Gatandatu tariki 17 Kamena nibwo ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda FPR ryemeje ko Perezida Paul Kagame ariwe uzarihagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu. Yemejwe nyuma y’ aho amashyaka nka PSD na PL yari yaramaze gutangaza ko Paul Kagame ariwe mu candida wayo. PSI- Imberakuri ryo ryavuze ko nta mukandida rizatanga, mu gihe PPC nayo yavuze ko izashyikira Paul Kagame. Amashyaka arimo PDI na UDPR ntacyo aratangaza.

Aya matora azaba tariki 3 ku banyarwanda bari mu mahanga na tariki ya 4 kubazatorera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa