skol
fortebet

Umubyeyi wa Minisitiri w’Intebe utaratatiye igihango yasobanuye uko yareze umuhungu we

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu kiganiro Umubyeyi (Ise) wa Dr.Ngirente Eduard yagiranye na RBA, yahamije ko yareze abana be gitore, ngo yabanyujijeho agashari (inkoni) agamije kubaremamo abagabo n’abagore bazarangamirwa n’amahanga. Uyu musaza wambaye amatarata n’ikote ryiza ry’umukara riherekejwe na karuvati, avuga adategwa ibyerekeye umuhungu we uherutse kugirirwa icyizere na Paul Kagame mu ikipe nsha igize Guverinoma ya 2017-2024.
Mu kiganiro cy’iminota igera ku minota ibiri n’amasegonda, Ise wa Ngirente yavuze byinshi (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro Umubyeyi (Ise) wa Dr.Ngirente Eduard yagiranye na RBA, yahamije ko yareze abana be gitore, ngo yabanyujijeho agashari (inkoni) agamije kubaremamo abagabo n’abagore bazarangamirwa n’amahanga.

Uyu musaza wambaye amatarata n’ikote ryiza ry’umukara riherekejwe na karuvati, avuga adategwa ibyerekeye umuhungu we uherutse kugirirwa icyizere na Paul Kagame mu ikipe nsha igize Guverinoma ya 2017-2024.

Mu kiganiro cy’iminota igera ku minota ibiri n’amasegonda, Ise wa Ngirente yavuze byinshi byerekeye ku muhungu we kuva mu bwana bwe kugeza akuze.Ngo yakuranye umurava wo kwiga ndetse ngo amwibuka nk’umwana wamuheshaga ishema mu bandi binyuze mu indangamanota yazanaga iwe.

Dr. Ngirente na Nyakubahwa Paul Kagame

Yakomeje avuga ko yakuranye ubwenge bwatumye aba ishyiga ry’inyuma mu mashuli yose yanyuzemo.Avuga ko yamutoje kumenya ibyo yiga kuko aribyo bizamugirira akamaro ‘uhahe ibyo nagutumye, ibyo ntagutumye ntuzabihahe’.

Yagize ati” Akiri umwana rwose yabyirutse neza ari umuhanga mu masomo. Nkamubwira nti mwana wanjye kurikirana amasomo umenye ibyo wiga nibyo nagutumye ibyo ntagutumye ntuzabihahe mu rugo wanjye.”

Yungamo ati “ Ngirente ni umuhungu wanjye rwose nabyaranye na nyina Mukankwavu Consitaziya niwe mugore wanjye nashatse wa mbere ntawundi ntigeze nshaka….Mu by’ukuri namubonagaho ubuhanga no mu ishuli kuko hari undi mwana biganaga baturanye umwe akaba uwa mbere undi akaba uwa kabiri.”

Avuga ko iyo abo bana bakosaga batatinyaGa kubakubita inkoni ndetse ngo barenzagaho bakababaza uko bazabaho niba badashaka kwiga nk’inzira yonyine yo kumenya aho isi igana n’ibikenewe.

Mu magambo ye ati “Iyo twabonaga bakosheje twabacishagaho agashari kuko nta mwana wagombaga gukora ikibi umureba ngo umwihorere.Iyo ubyaye abana urabarera ukabigisha, ntabwo uba uzi icyo azabacyo ariko ubureba ukavuga uti ‘uzaba akagabo’ wabona akoze amakosa ukamukangara ukamubaza uti ‘uzabaho ute’.”

Avuga ko yishimira umusaruro Ngirente yavanaga mu ishuli, ati “Icyo nashimaga n’amanota yagiraga akiri umwana, nabonaga ari byiza pee kuko nta n’umwana wanjye wigeze akora ibintu bibi cyangwa ngo anteranye na rubanda nagomba rero kubatoza umuco nk’uwanjye …..

Ntabwo ariwe gusa abana banjye bose niko babyirutse bameze.Ntawigeze ajya kwiba, ntawigeze akubagana, ntawigeze ajya gutuka undi, igitsure twabahaye njye nziko uburere nahaye abana banjye n’ubu baracyabufite .”

Avuga ko nubwo atakibategeka ariko atumva bavuga ko umwana we yakosheje, ngo iyo hagize ubikora amubaza impamvu yabikoze kandi akanamugira inama, ngo hagize ukosa agahinguka mu maso ye kumubabarira byamugora.

Ati "Na nubu nubwo bafite ingo zabo batuje hagize ukora amakosa agahinguka mu maso yanjye ntabwo nabyemera.”

Uyu musaza avuga ko nta mwana we yifuza ko yazatatira igihango afitanye n’igihugu, ngo mu mabyiruka ye yakuze akunda Igihugu kugeza n’ubu ‘Nsinegeze natira igihugu ari abo twabanaga n’abo twakoranye barabizi sinigeze ntatira igihango mfitanye n’igihugu.”

Yasoje avuga ko yizeye ko Umwana we azakora neza imirimo ashinzwe, ngo uburere n’ikinyabupfura yamuhaye abyitezeho kuzamura umusaruro mu kazi kandi ngo byose bishobokera abakunda Imana.

Dr Ngirente arubatse, akaba afite umugore bafitanye abana babiri b’abakobwa. Ni Minisitiri w’Intebe wa 11 mu mateka y’u Rwanda, akaba yarasimbuye Murekezi Anastase wari umaze igihe kuri uyu mwanya. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaye Minisitiri w’Intebe wa 6.

Umubyeyi wa Dr.Ngirente Eduard wagizwe Minisitiri w’Intebe

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru ikubiyemo amakosa mesnhi atagira ingano wagirango Umuryango nta Editing mukora. Birababaje kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa