skol
fortebet

Umubiligi wavugiraga Diane Rwigara yasabye imbabazi

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igaragaje ko umuryango wa Rwigara barimo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara badafunze; bamwe mu bavugiraga uyu muryango barimo n’umubiligi batangiye gusaba imbabazi.
Ubwo hatangiraga gucicikana ko Diane Rwigara afunze bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga na mpuzabantu basaba Leta y’u Rwanda gufungura uyu mukobwa wahimbye ikinyoma kigakwira muri rubanda.
Bamwe batangiye kuvuga banandika ko ibiri gukorerwa uyu muryango biri guhuzwa n’uko (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igaragaje ko umuryango wa Rwigara barimo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara badafunze; bamwe mu bavugiraga uyu muryango barimo n’umubiligi batangiye gusaba imbabazi.

Ubwo hatangiraga gucicikana ko Diane Rwigara afunze bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga na mpuzabantu basaba Leta y’u Rwanda gufungura uyu mukobwa wahimbye ikinyoma kigakwira muri rubanda.

Bamwe batangiye kuvuga banandika ko ibiri gukorerwa uyu muryango biri guhuzwa n’uko yifuje kuba Perezida bikanga, nyamara Polisi isobanua ko uyu mukobwa akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano, abo mu muryango we bagashinjwa gutanga imisoro y’uruganda rw’itaba kuva mu 2012.

Ku wa 31 Kanama 2017, Umubiligi Filip Reyntjens yazamuye ijwi asebya Leta y’u Rwanda anandika kuri Twitter avuga ko Diane akwiriye kurekurwa mu maguru mashya.

Icyo gihe yanditse ashimangira ko Diane Rwigara yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, yagize ati “ukuburirwa irengero kwe kwemejwe n’abantu be ba hafi i Kigali”, akomeza avuga ko “Umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda.”

Uyu mugabo yongeye kwandika yishinja ikosa ryo kumvira ibyo yabwiwe n’ibyo yasomye, yavuze ko amakosa Diane Rwigara yakoze adakwiye kuba ari nayo akoresha mu kuyobya abaturage.

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu n’imwe yo kubeshya ko yaburiwe irengero cyangwa afunzwe nk’uko bigaragara kuri konti ye ya twitter. Ni imyitwarire idakwiye, agomba kubisabira imbabazi nk’uko nanjye mbikoze.”
Nyuma yo kubazwa n’ubugenzacyaha, abagize umuryango wa Rwigara basubijwe mu rugo baherekejwe na polisi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Polisi y’igihugu yatangaje ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we babajijwe ibibazo ku byaha bakurikiranyweho n’urwego rw’ubugenzacyaha (CID), birangiye basubizwa mu rugo rwabo mu Kiyovu.

Ibitekerezo

  • Erega ikibazo inkuru zisohotse zose biricangana. Urugero: ubushize abanyamakuru bangiwe kwinjira kwa Rwigara barwana naba GP. Police ntiyabihakanye. None se abo ba GP bakoraga iki aho? Tugarutse kubyakera nta narimwe police yegeze yerekana uwagonze Rwigara duheruka muvuga ko afite igihunga! Nanubu? None se kuki mubashinjije imisoro ya 2012 nyuma y amatora? Ibyo byose byerekana ko hari ikihishe inyuma. Icyo nicyo twe rubanda dushaka kumenya si non Police nayo ntiri fair.

    Ngewe ndibaza nti"kunyereza imisoro bimenyekanye ari uko Diane Rwigara avumbuweho gukoresha impapuro mpimbano n’ibindi?"mbere hose kuki ikibazo cy’imisoro kitamenyekanye?ndabona ibyaha bihuriranye mugihe kimwe!!.

    ESE kuki polisi yagiye yitwaje urwego bari baziko bataribukingurirwe??? Cyangwa nuko bari bazi ko basize babaziritse

    tuvuge ibintu tubisubire,uretse ko ntawurega umuhamba,uriya mwari arazira gushaka kwiyamamaza,kd agaragaza guhangana na basajjya ???

    Reka dukurikiranye ibintu. Nonese ko impanuka yahitanye se wa Diane ko yabaye mbere yuko ashinjwa ibyo byaha mu kwiyamamaza, ni kuki Imbaraga police ishyize mukumukurikirana ku ma signature atarizo yashyize ku wagonze umusaza. Umuntu wapanze umupangu wo kuzana itangazamakuru akwiye igikombe pe, kuko akijije Diane, bitumye amara kabiri. Ahubwo abemeye iyo nama ni abaswa pe. Mwikomeza kongera amakosa kuyandi pe. ikiza ni uguha amahoro uwo muryango.kuko Imana iri kugenda ibagaragaza. Ntakindi satani ahemba, usibye kubanza kugukoza isoni, agashyira kumugaragaro ikinyoma.Nzabandora

    Ibyobyose reta yurwanda izanye muriyi minsi njye mbona kagame ashaka kwihimura kuri Diane ibindi byose nikinamico

    None se ko urwo ari urujiji, telefoni zabo zari zatwawe nabande se?Impamvu yukuzana ugwego suko bari baziko basize babafungiranye.Mwaretse umuryango w’umwana w’umuntu se Imana ntizowubabaze.

    Ariko muge mureka kubeshya ikibi nukukwicira warira ngo ceceka wabivuga ngo wapi nawe turamugukurikiza cyangwa ubeho nkibwa mumuhanga nibyo bashaka gukorera uyu muryango itangazamakuru ribeshya wakina icyinamico ugafatanya nabajepe ase police ko ari ntabwenge ugenda witawaje urwego murugo rwumuntu nuko uba uzi icyo wakoze kbs ark nubagirana inama ntogo aba yatecyereje kure nuko abanyarwanda mwadushyizemo ubwoba ubwo wumva wabeshya abantu umwe babiri igihumbwi twese reka beshya abamva radio Rwanda gusa nabasomo News Dmi news gusa ark ureke kubeshya ngo umubirigi ark uwo mubirigi niki si nkumuntu nkawe kandi ntanubwo yumva ikinyarwanda kumubeshya Nkuko police yabibeshye biri easy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa