skol
fortebet

Umudugudu wa UWIMANA wahembwe kubera kutagira ibyaha

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Umudugudu wa UWIMANA wo mu karere ka Kamonyi polisi y’ u Rwanda yawuhaye amazi meza, n’ umuriro w’ amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’ izuba inawubahira ibiro byiza kuko wabaye indashyikirwa mukurwanya ibyaha.

Sponsored Ad

Uyu mudugu uherereye mu murenge wa Muyaga mu karere ka Kamoni mu ntara y’ amagepfo.

Polisi y’igihugu, Minisitiri w’Ubuzima hamwe n’inzego zitandukanye z’Intara n’Akarere ka Kamonyi babyukiye mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi bashimira banahemba abatuye mu Mudugudu wa Uwimana kubera uruhare bagize byo kurwanya ibyaha.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi Munyuza Dan avuga ko mu Midugudu 3 502 ibarizwa mu Ntara y’Amajyepfo uyu wa UWIMANA ariwo uza ku isonga mu kutagira ibyaha bihungabanya umutekano.
Ati “Muri uyu mudugudu nta byaha by’ibiyobyabwenge, ubujura ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside byigeze bihaboneka.”.

Masengesho Emmanuel Umukuru w’Umudugudu wa Uwimana avuga ko mu mugoroba w’ababyeyi ariho bakemurira ibibazo bikabafasha gukumira ibyaha bikomoka ku makimbirane n’ibindi byoroheje.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ko bimushimishije kuba hari Umudugudu utarangwamo ibyaha by’ihohoterwa no gufata ku ngufu, ko uru ari urugero ku bandi baturage.

Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi izubakira ibiro (bureau) 30 by’imidugudu itarangwamo ibyaha byinshi, ikazanaha ingo 3 000 zo muri iyi midugudu amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa