skol
fortebet

Umugore wahataniraga kuba Umudepite mu Rwanda yapfuye

Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu gihe hasigaye iminsi 14 ngo mu Rwanda habe amatora y’ abadepite umugore witwa Dusabinema Consolée wiyamamarizaga kuba Umudepite ahagarariye icyiciro cy’abagore yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.

Sponsored Ad

Nyakwidendera Dusabirema w’imyaka 53 yari ku rutonde rw’abakandida-depite 179 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bahatanira kujya muri 30% abagore bagenerwa n’Itegeko Nshinga, ihwanye n’imyanya 24 mu badepite 80.

Dusabinema yayoboraga Ikigo Nderabuzima cya Kibingo mu Karere ka Rutsiro. Amakuru avuga ko yari afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ariko bwari bumaze igihe bwaroroshye.

Umuhungu we Niyigaba Pacifique yavuze ko nyina yari yiriwe ameze byagera nimugoroba agatangira guhindurwa bakihutira kumujyana kwa muganga bagasanga yapfuye.

Yagize ati "Yari yiriranywe n’abandi mu rugo bigeze nimugoroba ashaka kujya kwiyuhagira, agiye kujyayo yumva ingufu zimubanye nkeya, atangira kumererwa nabi, kugeza aho biba ngombwa ko duhamagara ambulance iraza imutwara ku bitaro bya Murunda."

Yakomeje agira ati " Ageze ku bitaro bya Murunda ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro, umuganga wamwakiriye yasanze yamaze gushiramo umwuka."

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence yavuze ko akarere ka Rutsiro kabuze umukozi w’ ingirakamaro, yongeraho ko babuze umukandida wari uhagarariye abagore, babuze umuyobozi mwiza.

Yagize ati “Nibyo rwose (yitabye Imana) tugiye kumushyingura mu kanya saa munani. Yari asanzwe agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, ariko muganga twavuganye wamwakiriye nimugoroba yambwiye ko byari bimaze igihe byaroroshye, byatunguranye rwose.”

Yagize ati “Yari umukozi mwiza, kumwe abantu dukora urutonde rw’ibigo nderabuzima, icye cyahoraga ari icya mbere mu buryo bw’imikorere no gutanga serivisi. Tubuze umukozi mwiza.”

Dusabinema yari amaze iminsi mu bikorwa byo kwiyamamaza hamwe n’abandi bakandida-depite b’abagore, aho aheruka kwiyamamariza mu Karere ka Nyamasheke.

Amatora y’abadepite mu myanya 53 y’abahagarariye imitwe ya politiki n’abakandida bigenga azaba ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 3 Nzeri 2018 ku bari imbere mu gihugu.

Naho ku bakandida b’abagore ari nabo Dusabinema yabarizwagamo, abahagarariye urubyiruko (hazatorwa abadepite babiri) n’abantu bafite ubumuga (hazatorwa umudepite umwe), itora riteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa