Kigali

Umuherwe Ashish Thakkar yeguye ku buyobozi bwa Atlas Mara ifite Banque Populaire

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 3 October 2017 Yasuwe: 705

Ashish Thakkar, umuherwe akaba n’umwe mu bashinze ikigo Atlas Mara Ltd. Yatangaje ko agiye kurekura ubuyobozi bw’icyo kigo kugirango atange umwanya w’amavugurura yateguwe n’ubuyobozi bushya bwashyizweho n’umunyamigabane mushya, ikigo cya Fairfax Africa Holdings Corp. Ubu buyobozi bugizwe n’abantu bane.

Uku kwegura yagutangarije ku rukuta rwe rwa Twitter aho uyu muherwe akaba n’umwe mu bashinze ikigo cya Atlas Mara yavuze ko arekuye uwo mwanya ngo habeho amavugurura mu miyoborere ya Atlas Mara.

Mr. Thakkar afatanyije n’uwa umuyobozi wa banki ya Barclays PLC Bob Diamond bashinze iki kigo cya Atlas Mara kimaze gushinga imizi mu ishoramari mu rwego rw’imari muri Afrika. Hano mu Rwanda Atlas mara yaguze banki y’abaturage ndetse n’ishami ry’ubucuruzi rwa banki y’amajyamambere BRD.

Mu kwezi gushize aba baherwe uko ari babiri bakuye muri Fairfax Africa miliyoni zigera kuri 200 z’amadorali zo kwagura ishoramari mu gihugu cya Nigeria mu kizwi nka Union Bank aho ubu imigabane ya Atlas Mara muri iyo banki yavuye kuri 31% igera kuri 44%.

Uretse gushora imari mu bigo by’imari bitandukanye muri Afrika nka Nigeria, Zimbabwe n’ahandi, mu Rwanda Atlas Mara yari imaze iminsi yigarurira abayobozi bari bakomeye mu zindi banki z’ubucuruzi aho yatwaye uwitwa Sanjiv warukuriye I&M bank ikaba inaherutse guha akazi Maurice Toroitich warumaze iminsi ku buyobozi bwa KCB hano mu Rwanda. Gusa umugabane wa Atlas Mara ku masoko mpuzamahanga warumaze iminsi waratakaje agaciro kuko wavuye ku madorali 10 waguraga ukigera ku isoko ugera ku madorali 2.70.

RBA

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hejuru ya 80% ingengabitekerezo ya Jenoside yaragabanutse mu myaka 20...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside...
14 December 2018 Yasuwe: 217 0

‘Imyanzuro 9 yafatiye m’ Umushyikirano w’ ubushize umwe wahuye n’...

Minisitiri w’ Intebe u Rwanda Dr Edouard Ngirente yagaragaje uko imyanzuro 9...
13 December 2018 Yasuwe: 828 0

Umushyikirano16: Perezida Kagame yavuze ko ababuza u Rwanda umutekano aribo...

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kunga ubumwe, kureba kure, no gukora...
13 December 2018 Yasuwe: 1900 0

‘Icyemezo Afurika y’ Epfo yafashe cyo guhamagara ambasaderi wayo gishingiye...

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyemezo Afurika y’ Epfo iherutse gufata...
12 December 2018 Yasuwe: 1978 0

‘Kwihangira imirimo ntabwo bishaka uwabuze akazi kamuha umushahara’-Perezida...

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko amateka mabi y’ahahise h’u Rwanda...
12 December 2018 Yasuwe: 715 0

Me Evode yagaragaje ko hari ba noteri bakora nk’ inyeshyamba

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga...
10 December 2018 Yasuwe: 755 0