skol
fortebet

Umuhesha w’ inkiko yafatiriye ibikoresho bya Family TV

Yanditswe: Thursday 17, May 2018

Sponsored Ad

Ibikoresho bya Family TV byafatiriwe n’umuhesha w’inkiko, mu gikorwa cyo gukurikira irangizarubanza iki kigo cyatsinzwemo, ariko ubuyobozi bwacyo ntibwubahirize umwanzuro w’urukiko ngo bwishyure ideni bwaregwaga.
IGIHE ifite amakuru ko kuri uyu wa Gatatu ubwo abanyamakuru bo kuri iyi televiziyo bateguraga amakuru ya saa sita, aribwo umuhesha w’inkiko aherekejwe n’abapolisi babiri, yinjiye mu nyubako Family TV ikoreramo ku Kacyiru hafi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Umwe mu bakozi b’iyi (...)

Sponsored Ad

Ibikoresho bya Family TV byafatiriwe n’umuhesha w’inkiko, mu gikorwa cyo gukurikira irangizarubanza iki kigo cyatsinzwemo, ariko ubuyobozi bwacyo ntibwubahirize umwanzuro w’urukiko ngo bwishyure ideni bwaregwaga.

IGIHE ifite amakuru ko kuri uyu wa Gatatu ubwo abanyamakuru bo kuri iyi televiziyo bateguraga amakuru ya saa sita, aribwo umuhesha w’inkiko aherekejwe n’abapolisi babiri, yinjiye mu nyubako Family TV ikoreramo ku Kacyiru hafi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Umwe mu bakozi b’iyi televiziyo yavuze ko yari mu cyumba bagenzuriramo ibikorwa bya televiziyo, bamubwira guhagarika ibikorwa byose, maze ibikoresho batangira kubizinga.

Yavuze ko ikibazo nyamukuru ari ideni bivugwa ko ari irya “miliyoni umunani” (hari n’uwatubwiye miliyoni 80Frw) Family TV ifitiye ikigo cyayigurishaga internet, maze itinda kwishyura kugeza ubwo hitabajwe inkiko.

Undi mukozi yagize ati “Ntabwo twamenye ngo ni iki cyabaye, ariko twumvise ko hari abantu bashobora kuba barareze mu rukiko bitewe n’amadeni bari bafitiwe kera, bakajya mu rukiko rero.”

“Ntabwo twamenye ngo ni iki cyabaye, twari turi mu kazi tubona abantu baraje baratubwira ngo twebwe tube dusohotse, bavugana n’abayobozi, birangira ibintu byose babishyize hanze, natwe nta kindi kintu twamenye.”

Amakuru agera kuri IGIHE aturutse mu kigo cyahaye internet iyi televiziyo, ashimangira ko iryo deni ryabayeho mu 2016 nubwo hatamenyekanye neza ingano yaryo, bagerageza inzira z’ibiganiro ariko kwishyura birananirana, biyambaza urukiko rw’ubucuruzi.

Uwatanze amakuru yagize ati “Sinzi impamvu yatumye atishyura, ikibazo cyarabaye, hari serivisi twabahaye, ariko haza kugera aho bananirwa gukomeza kwishyura, duhagarika amasezerano. Ariko nk’uko amategeko abiteganya, urubanza rwarabaye hagera igihe cy’ubwishyu, ubu umuhesha w’inkiko niwe uri kubikurikirana.”

Hari n’amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Family TV bwanze kwitaba urukiko, kugeza ubwo urubanza rwageze aho ruba itegeko.

Umunyamakuru yagerageje kubaza amakuru ubwo ibikoresho byajyanwaga, Umuyobozi wa Family TV, Nsabimana John, amusaba gutegerereza hanze y’ikigo kugeza ubwo kuvugana binaniranye.

Na nyuma yanagerageje kumuhamagara kuri telefoni aritaba, umunyamakuru aramwibwira undi arikiriza, amubwira icyo amushakira, aho kumusubiza ahita agira ati “Wakwihangana gato kuko ndi mu nama ihangane gatoya, waza kumpamagara nka nyuma y’isaha.” Nyuma y’isaha ntabwo yitabye telefoni.

Hari n’abakozi bareze ubuyobozi bwa Family TV

Bamwe mu bakozi b’iyi televiziyo babwiye IGIHE ko iki kigo gifite abakozi benshi cyagiye gikoresha kibereyemo imyenda, ku buryo hari abagiye bagana inkiko abandi bakagana abagenzuzi b’umurimo.

Umwe yagize ati “Harimo na bamwe bagiye batanga ibirego ntibigire icyo bitanga, barahari. Nanjye byambayeho, ukwezi kwa mbere kurashira, ukwa kabiri, ukwa gatatu, ukwa kane ubundi bakaza bakaguha make, bandimo nk’ibihumbi 800 Frw.”

Undi nawe yavuze ko babagiyemo amadeni ku buryo byageze aho umuntu wumva arambiwe ahita asezera.

Yakomeje agira ati “Yirukanye umuyobozi wa gahunda za televiziyo nawe kubera ko yamwishyuje, nanjye namaze kubona amaze kungeramo menshi ndigendera, njye yari andimo ibihumbi 750 Frw.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa