Kigali

Umuhungu wa Aloys Nsekarije yagereranyije ubutegetsi bwa Kagame n’ ubwa Habyarimana agaragaza itandukaniro

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 28 May 2017 Yasuwe: 20428

Col. Aloys Nsekarije wabaye Minisitiri w’ uburezi ku butegetsi bwa Habyarimana

Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije wabaye Minisitiri w’ uburezi kuri Leta ya Habyarimana yageranyije ubutegetsi bwa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ ubw’ uwahoze ari Perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyarimana agaragaza Habyarimana yakoreshaga amayeri amugaragaza nk’ umuntu mwiza nyamara yihereye agapanga ibintu bibi.

Mitsindo Fidele uvuga ko yabanje kuba Burugumesitiri wa Komine Giciye, nyuma akaba Perefe wa Gisenyi avuga ko mu mutima wa Kagame yarimo urukundo.

Ibi yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2017, ubwo komisiyo y’ ubumwe n’ ubwiyunge yakoreraga mu karere ka Nyabihu ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’ abahoze ari abayobozi.

Yagize ati “Ari Habyarimana na Paul Kagame bombi ndabazi, ushaka kubamenya age anyegera mbavugeho bombi. Habyarimana yari afite amayeri agatuma abajya kumuvuga neza yataha agapanga ibibi, ariko mu rugo iwabo twajyagayo tukaryayo, abarya kakanyama tukaryaho, twagera no gutera imbere muri za tango z’ amayeri nazo tukaryaho”

Yakomeje agira ati “Nonse ishereka ry’ amacakubiri, nkura bamwira ko umututsi ari mubi. Muri uko gukura umuntu agakura bamubwira ko ikibi cyose ku Rwanda ari umutusi.”

Mitsindo avuga ko yakuze abona mu gisirikare hari itegeko rivuga ko ugomba kujya mu gisirikare agomba kuba ari umukiga nawe w’ intoranywe. Ngo yakuze bamubwira ko hari abantu bagomba kwiga n’ abatagomba kwiga bigera aho abyakira nk’ ihame.

Mitsindo akomeza avuga ko Leta ya Kayibanda, n’ iya Habyarimana zigishije ubumwe ariko akavuga ko bigishaga ubumwe butabarimo.

Uyu muhungu wa Nsekarije agaragaza ko aho amenyeye FPR aribwo yamenye ukuri, akavuga ko Perezida Kagame yamukunze atari uwo gukundwa, kubera ko mu mutima wa Kagame harimo urukundo.

Ati “Ni ngombwa nubona ukuri uhitemo ukuri, ikitari ukuri uvuge uti iki si ukuri…Ariko mu by’ ukuri Kagame yabaye umubyeyi wanjye ntari nkwiriye,ndavuga nti ariko nubwo ari muri FPR reka ngenzure neza menye niba no mu mutima we harimo urukundo. Muri Kagame Paul Harimo urukundo, twe kuvuga Perezida, muri Kagame Paul harimo urukundo”

Akomeza agira ati “Guverinoma ya Habyarimana yavuze ubumwe, iya Kayibanda yavuze ubumwe ariko bavuze ubumwe butabarimo. Bavugaga ubumwe ku karubanda ariko bagera mu rugo abana babo bakonka amacakubiri, nonse amacakubiri”

Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge yatangije gahunda yo guhuza abayobozi n’ abahoze ari bo mu rwego kugira ngo bahure bungurane ibitekerezo biganisha ku bumwe n’ ubwiyunge. Mitsindo ari mu bahoze ari abayobozi.

Muri ibi biganiro, Ndagijimana Jean Bosco uvuga ko Nsekarije Aloys yamubujije kwiga bigatuma agirira inzika umuhungu we Mitsindo yavuze ko ababariye Mitsindo.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    ni byiza burya hari abumva ukuri

    2 months ago
  • chat_bubble kimironko

    ariko abantu iyo bacinya inkoro hasi bamera nka autruche, yanyoni ipfurika umutwe mumucanga ngo irihisha nyamara bayibona yose. Fideli we ni uko wamugani warerewe mu mahanga ntuzi abagendaga iwanyu. Yozefina niba umufitiye urukundo nka nyoka wakonkeje uzi ko atavanguraga abaje iwe ewe na mukeba we Nanyonga umututsi kazi yaramwihanganiye. Ese umugore wawe wa mbere we nti twari tui ko ari uwo muri ubwo bwoko. ababyeyi bawe rero urababeshyera ahubwo ni wowe ubafitiye urwango. uri BANGAMWABO. iyaba umuryango wawe warangaga abatutsi bashiki bawe ntabwo bari kujya bigisha abana bato kubyina indilimbo za Kayirebwa kandi uzi ko zari zibujijwe. hakirizwa ukundi naho icyo kiranyagisha;

    May 2017
  • chat_bubble KIZIMA JOHN

    C’est triste uwaroze abakiga ntiyakarabye koko

    May 2017
  • chat_bubble kamwe

    Fideli,nibyo ukiwa babyira guhakanwa n amabya ya so ! kagame umuzihe?iso amukundamo iki ko iyo bimushobocyera yari kumukuramo iyo kotsa? wowe se ibyo ukora byose ngo ni akazi urabishoboye?tamiza yombi nibyo ushoboye iso yasabye abo yimye arinda arunduka aseba none wadukiye nuko niwe ugiye kwanika muri mandat yanyuma ya perezida wurukundo???? reka mucyecuru yipfire urwo nanyonga yamujyeneye were kumusebya ntawutuka iryo yonse

    May 2017
  • chat_bubble Kagabo

    Mitsindo nta kuntu atataka Kagame wamukuye muri 1930 kubera kwiba imodoka za Lonu afatanyije n’abahungu ba Kajeguhakwa. Mu mutwe we nta kintu kiberamo abiganye nawe barabihamya. Mu minsi iri imbere azaba avuga ibindi kuri Kagame

    May 2017
  • chat_bubble Kamasa

    Ibikorwa by’abantu aho tuva tukagera nibyo bituranga aho tunyura hose. Ibikorwa bya kagame rero ntawe utabibona,ntawe utabyunva kabone n’ubwo yaba impumyi cg igipfamatwi.

    May 2017
  • chat_bubble Geraldine

    fideri numugabo udafite ingengabitekerezo nkiyanyu tumuzi neza nkumugabo wumuhanga kdi ninkotanyi mubitekerezo ari mubanyarwanda bafashije ihagarikwa rya genocide kagame rero fidele aramuzi kuko bakoranye igihe kinini kdi kagame ni ntagereranywa azandikwa mumateka yisi nkuko yanditse mumitima yabanyarwanda turamukunda kagame cyaneeeeeeeeeeeeeeeeerr

    May 2017
  • chat_bubble uwase delphine

    Ngo uhakwa kumwana wumuntu avumwe! mbega umuhunguu yewe nakumiro peeee!!!!

    May 2017
  • chat_bubble Réverand Pasteur des Eglises JC Saints de derniers jours

    Nubwo umuntu afite ubwigenge mu ibitekerezo no mubYo avuga, muli ikigihe tugezemo, abantu tugomba gusana imitima ya abanyarwanda yashingutse, tugafata imigambi yokuvuga tuti ibibi byabaye ntibizongere kuba. Abanyarwanda twese tugashirahamwe tukiyubaka u Rwatubwaye, amacyakubiri tukayamaganira kure. Tugomba kwirinda utugambo two guhakirizwa, kuko uyumunsi uhakwa kuli kanaka ejo akaba aliwe uvuga nabi, iyo nimicyo mibi. Mbere yuko Kagamé Paul aba President, yarariho kandi nawe muli icyo gihe wariho, ntiwigeze umwunganira muburyo yarariho aliko ubu abaye Presdient uramutataka kandi umubeshya, kuko urwo rukundo umukunze ubu abaye President urukuyehe? Kuki utigeze ubwira Habyarimana ko akora amakosa icyogihe yayakoraga ngo wenda yikosore ndetse nubona atikosoye ucyane umubano nawe. Niba ushaka gushimisha President Kagamé, kora neza akazi kawe azagushima kandi uzabibona, noho ibyo utugambo ntabikoza kuko afite izindi nshingano zisumbwe ayo mateshya. Imana ikugarure munsira nziza. Amen!

    May 2017
  • chat_bubble Claude

    Ariko ko mwese mwihaye Mitsindo ngo nikigoryi nibindi byinshi , mwebwe resultats z’ ubwenge bwanyu n’ urukundo rwanyu nukwica abantu n’amacakubiri? , nuguhera mu mashyamba ngo mutegereje kuzagaruka gukora Genocide?ubwo nibwo bwenge murusha Mitsindo , icyo yavuze abeshya nikihe? nimwigumanire ibyo mwabeshye abanyarwanda twabonye umusaruro wabyo , nukuri twabwiwe tukerekwa na Umubyeyi Imana yatwihereye turakureba kandi turakuzi n’amahanga azakutwigiraho.Ntawabagaye amashereka Mitsindo yize yamukamutsemo , mwe aho muri muracyatura imibi yayo!!! Imana izabafashe muze murwababyaye mwonke ku mashereka y’ umubyeyi utari gito.Twarabacuze .mutebuke tuzabahaho kuko turijuse nta mururumba.

    May 2017
  • chat_bubble Claude

    Ariko ko mwese mwihaye Mitsindo ngo nikigoryi nibindi byinshi , mwebwe resultats z’ ubwenge bwanyu n’ urukundo rwanyu nukwica abantu n’amacakubiri? , nuguhera mu mashyamba ngo mutegereje kuzagaruka gukora Genocide?ubwo nibwo bwenge murusha Mitsindo , icyo yavuze abeshya nikihe? nimwigumanire ibyo mwabeshye abanyarwanda twabonye umusaruro wabyo , nukuri twabwiwe tukerekwa na Umubyeyi Imana yatwihereye turakureba kandi turakuzi n’amahanga azakutwigiraho.Ntawabagaye amashereka Mitsindo yize yamukamutsemo , mwe aho muri muracyatura imibi yayo!!! Imana izabafashe muze murwababyaye mwonke ku mashereka y’ umubyeyi utari gito.Twarabacuze .mutebuke tuzabahaho kuko turijuse nta mururumba.

    May 2017
  • chat_bubble Aimee Jean de Dieu

    Dore mwese mugaragaje abo muribo (abacyiga ,abashiru ) mu rwanda c bibahe? ndabona mukeneye itorero kuko mwuzuye ibyahise kandi mugashaka kugaragaza ko amoko,gutukana.ubwo c mwigishije iki?

    May 2017
  • chat_bubble BIZASHIRA

    REKA WIDOGE NIMUGIHE ICYO GIFU CYAWE CYARIYE IMITSI YABANYARWA AMAHEREZO CYIZABIRYOZWA NGO KAGAME AGIRA URUKUNDO HEHEHE NDAGUSETSE CYANE IBYO UBIVUZE KUJYIRANGO MUGUMYE MUFATIKANYE KURYA IMITSIYARUBANDA

    May 2017
  • chat_bubble kamanzi

    Yewe nta Runari nta L’ONU.Wowe na so mri bamwe imfizi ibyara uko ibyagiye.Murarya ntimuhage muzahora muhakwa muhakirizwa muvodavoda mushaka indonke.Ibyo so yakoze aringaniza ari9ko yarangiza akenda abo yitaga abanzi!! Muri bamwe

    May 2017
  • chat_bubble Umusoto Fabien

    Burya rero, ububwa buri ugutatu:

    1Gusaba uwo womye
    2Kwima uwaguhaye
    3Kwandavura!!!!

    May 2017
  • 1 | 2 | 3

Inzindi nkuru

Uruzinduko rwa Perezida Lungu rusigiye iki u Rwanda

Perezida wa Zambia Edgar Lungu wasoje uruzinduko rwe i Kigali yatangaje ko...
22 February 2018 Yasuwe: 662 0

Kongera ibyo kurya bigenewa impunzi za Kiziba ntibiri hafi aha

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirahamagarira...
22 February 2018 Yasuwe: 760 1

Uganda: U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri Musoni mu nama y’ abakuru b’...

Musoni yahagarariye Perezida Kagame mu mwiherero w’abakuru b’ibihugu bya EAC...
22 February 2018 Yasuwe: 1339 0

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare 2018 Perezida Paul Kagame...
21 February 2018 Yasuwe: 1651 0

Guverineri Mureshyankwano yakomoje ku gafuti yakoze ari umwana yibuka...

Ni umunyapolitiki uzwiho ubuhanga bwo kuganiriza abaturage ayobora abaha...
20 February 2018 Yasuwe: 4220 0

U Rwanda ntirutewe ubwoba n’igitutu cya Amerika isaba kugarura...

Leta y’U Rwanda yatangaje ko ititeguye kugarura ubucuruzi bwa...
19 February 2018 Yasuwe: 1400 0