skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wabonye Visi Meya mushya ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Muhongerwa Patricie yatorewe kuba umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Asimbuye Kazayire Judith uherutse kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Muhongerwa yari umuyobozi ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, muri aya matora akaba yari ahanganiye na Pravda Mpfurankunda.
Muhongerwa yagize amajwi 114 naho Mpfurankunda bari bahanganye agira amajwi 39.
Muhongerwa, umubyeyi w’abana batatu yari asanzwe ari umujyanama watorewe mu Karere (...)

Sponsored Ad

Muhongerwa Patricie yatorewe kuba umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Asimbuye Kazayire Judith uherutse kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Muhongerwa yari umuyobozi ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, muri aya matora akaba yari ahanganiye na Pravda Mpfurankunda.

Muhongerwa yagize amajwi 114 naho Mpfurankunda bari bahanganye agira amajwi 39.

Muhongerwa, umubyeyi w’abana batatu yari asanzwe ari umujyanama watorewe mu Karere ka Kicukiro.

Avuka mu Karere ka Nyagatare ndetse yigeze kuba Perezida w’Inama Njyanama yaho, mbere yo kwegura akaza gukorera mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yibukije Muhongerwa ko kuba yatowe ari igihango ku baturage batuye Umujyi wa Kigali, gusa amumamara impungenge ko asanze abandi bayobozi bazamufasha.

Yagize ati "Iki ni igihango wagiranye n’abanyarwanda, by’umwihiriko ni igihango wagiranye n’igihugu . Ariko amajwi wabonye arakwereka ko abagutoye bazagufasha ntugire ubwoba rero ugire icyizere."

Yakomeje agira ati "Madame Muhongerwa inzego ’zibanze si ubwa mbere uzibayemo ubonye umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo wajyaga utangira icyerecyezo."

Tariki 4 Ukwakira 2016 nibwo Judith Kazayire wari Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe yahinduriwe imirimo agirwa guverineri w’ Intara y’ iburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa