skol
fortebet

Umujyi wa Kigali washyizeho igihembo kizajya gihabwa umuntu watanze amakuru kububaka mu kajagari

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwashyizeho igihembo cy’ ibihumbi 50 ku muntu wese uzajya atanga amakuru kukubaka mu kajagari.
Ibi umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere Busabizwa Parfait yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017 mu kiganiro yahaye itangazamakuru.
Uwo muyobozi yavuze ko icyo cyemezo ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bugifashe mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cy’ inyubako zitajyanye n’ igishushanyo mbonera cy’ umujyi wa Kigali zizamuka (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwashyizeho igihembo cy’ ibihumbi 50 ku muntu wese uzajya atanga amakuru kukubaka mu kajagari.

Ibi umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere Busabizwa Parfait yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017 mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Uwo muyobozi yavuze ko icyo cyemezo ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bugifashe mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cy’ inyubako zitajyanye n’ igishushanyo mbonera cy’ umujyi wa Kigali zizamuka muri uyu mujyi uko bwije n’ uko bukeye.

Mu rwego rwo gufasha mu itangwa ry’aya makuru, hazashyirwaho na nimero itishyurwa ya 3262, izajya ikoreshwa n’abaturage babonye ahari iki kibazo.

Amakuru azajya atangwa n’umuturage, hari komisiyo izajya iyasuzuma mbere yo kuyakurikirana ku buryo bwimbitse.

Kugeza magingo aya, mu Mujyi wa Kigali hari inzu 34 000 zubatse mu kajagari, ahantu ho mu bishanga, ahahanamye ndetse n’izituriye za ruhurura.

Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwatangaje ko icyemezo cyo gutanga ishimwe ku muntu watanze amakuru y’ abantu bubaka mu kajagari cyangwa watanze amakuru aganisha ku gutahura abubaka mu kajagari kiratangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa 2 Werurwe 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa