skol
fortebet

Umukandida Mpayimana aravuga ko imwe mu mbogamizi yavuyeho hasigaye indi imwe

Yanditswe: Monday 17, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Mpayimana Philippe yatangaje imbogamizi ebyiri yahuye nazo mu gikorwa arimo cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda avuga ko imwe muri zo yamaze gukemuka.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga byari biteganyijwe ko umukandida wigenga Mpayimana Philippe yiyamamariza kuri site enye mu turere dutandukanye tw’ intara y’ amajyepfo siko byagenze kuko uwo munsi hari site eshatu atagaragarayeho.
Yagombaga kwiyamamariza kuri site ya Ntongwe, iya Ruhango mu (...)

Sponsored Ad

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Mpayimana Philippe yatangaje imbogamizi ebyiri yahuye nazo mu gikorwa arimo cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda avuga ko imwe muri zo yamaze gukemuka.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga byari biteganyijwe ko umukandida wigenga Mpayimana Philippe yiyamamariza kuri site enye mu turere dutandukanye tw’ intara y’ amajyepfo siko byagenze kuko uwo munsi hari site eshatu atagaragarayeho.

Yagombaga kwiyamamariza kuri site ya Ntongwe, iya Ruhango mu karere ka Ruhango n’ iya Busasamana mu karere ka Nyanza akahava akomeza kuri site ya Rusatira.

Muri izi enye site iyo yashoboye kugeraho ni iya Busasamana ahandi ntiyahabonetse kubera impamvu yatangarije Umuryango.

Yagize ati “Imbogamizi twahuye nayo ni ikibazo cy’ imihanda, twasanze imodoka twari dufite idashoboye imihanda bidusaba gushaka indi mododa ubu cyarakemutse”

Uyu mukandida yakomeje avuga ko kugeza ubu indi mbogamizi we n’ abamufasha kwiyamamaza bagifite ari uko hari abaturage bacibwa intege bakabuzwa kwitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Ati “Indi mbogamizi ni iriya y’ uko hari aho tugera abaturage bakabuzwa kuza aho twiyamamariza”

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga. Ni umunsi wa Kane w’ igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda. Mpayimana ariyamamariza mu karere ka Nyamagabe, n’ I Kamembe mu karere ka Rusizi.

Ubwo yaganiraga n’ Umuryango ku isaha ya saa yine kuri uyu wa Mbere yadutangarije ko yamaze kugera muri aka karere ndetse ko mu minota mike aba atangiye igikorwa cyo kwiyamamaza.

Yakomeje avuga ko nta birango byamanitswe aho ari bwiyamamarize, yongeraho ko ibirango bye arabisigira abaturage baraba bitabiriye igikorwa cye cyo kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa