skol
fortebet

Umukandida Mpayimana yasobanuye impamvu avuga nta muntu ukwiye kurenza abana 3 kandi we agize batanu

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe uri mu biyamamariza kuyobora u Rwanda yavuze ko iyo avuga ko nta muntu ukwiye kubyara abana barenze batatu umuntu aba avuga ari umugore.
Mu turere dutandukanye uyu mukandida Mpayimana yiyamamarijemo yakunze kumvikana avuga ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azashyiraho umurongo uhamye wo kutemerera abashakanye kubyara abana barenze batatu.
Nyamara nubwo avuga ibi mu mike ishize umuryango wa Mpayimana Philippe wungutse umwana wa 5.
Mu kiganiro (...)

Mu kiganiro Urubuga rw’ itangazamakuru Mpayimana yatumiwemo kuri Iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017, umuturage yamusabye kugira icyo avuga ku ngingo yo kuba avuga ko nta muntu ukwiye kurenza abana batatu kandi we amaze kugira abana batanu.

Umukandida Mpayimana yavuze ko icyo aba ashaka gusobanura iyo avuga ko nta muntu ukwiye kurenza abana batatu ari uko nta mugabo wemerewe kurenza abana batatu ku mugore umwe.

Yagize ati “Yego nibyo mu minsi ishize twungutse umwana wa gatanu. Iyo mvuga ko nta muntu ukwiye kurenza abana batatu mba mvuga umugore. Nibyo mfite abana batanu, ariko ni ku bagore batandukanye. Umugore turi kumwe twasezeranye byemewe n’ amategeko. Umugore wa mbere twatandukanye dufite abana batatu. Uwo turi kumwe dufitanye abana babiri ntabwo bararenga batanu”.

Ibitekerezo

  • NONEHO NABANDI BAJYE BATANDUKANA KUGIRA NGO UMUGORE ATARENZA BATATU? AKABAZO.

    Nubwoo nzagutora ariko nawe uravanga ubwo bivuzeko umugabo ushaka kubyara abarenze 3 yatandukana nuwambere. nukwiyandarika

    Ubwo c umukandida utandukana numugore ntaba yananiwe gukemura ikibazo bafitanye?!!!none ubwo azashobora gukemura ibyabaturage ra????
    Nkurikije uburyo abisobanuye yaba azatwigisha kugira iraha ryabagore

    Umugore uzatandukana n’umugabo agashaka undi ubwo we ntazabarenza?
    Auto-defence ye, ntabwo isobanutse!
    Mumubarize niba uwo yabyaranye nawe ba3 niba yarashatse ko atemerewe kubyara, nabyara se bazabarwa gute?
    We se yumva abana ba3 ku mugore niba gutandukana abyemera bishoboka?
    Mumumbarize!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa