skol
fortebet

Amabanga y’ingabo z’Abafaransa bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside agiye gushyirwa ahagaragara

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu nimero y’ikinyamakuru La Revue XXI izasohoka kuwa 28 Kamena, hagiye gutangazwa amabanga yari yarahishwe agaruka ku ruhare rw’ingabo z’Abafaransa zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bivugwa ko zafashaga Abahutu gushyira mu bikorwa umugambi wabo.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yavuze ko muri operasiyo Turukwaze, ingabo z’Abafaransa zahawe misiyo yo gutiza amaboko Interahamwe zari zambutse umupaka w’u Rwanda zihungiye muri Kongo kugira ngo zigaruke mu Rwanda gushyira mu bikorwa umugambi (...)

Sponsored Ad

Mu nimero y’ikinyamakuru La Revue XXI izasohoka kuwa 28 Kamena, hagiye gutangazwa amabanga yari yarahishwe agaruka ku ruhare rw’ingabo z’Abafaransa zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bivugwa ko zafashaga Abahutu gushyira mu bikorwa umugambi wabo.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yavuze ko muri operasiyo Turukwaze, ingabo z’Abafaransa zahawe misiyo yo gutiza amaboko Interahamwe zari zambutse umupaka w’u Rwanda zihungiye muri Kongo kugira ngo zigaruke mu Rwanda gushyira mu bikorwa umugambi wazo.

Umwanditsi w’ibi akaba ari umufaransa wahoze ari umusirikari mukuru mu ngabo z’Ubufaransa .

Muri Mata 2015, uwahoze ari perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande, yatangaje amabanga yari mu bubiko bwa perezidansi y’Ubufaransa yerekeye ku Rwanda yo mu myaka ya 1990-1995.

Umwanditsi avuga ko yabonye inyandiko nyinshi mu bubiko bwa Perezidansi zivuga ku ruhare rw’ingabo z’Abafaransa muri Jenoside n’ibikorwa byazo muri operasiyo ya zone turquoise, aho zahawe amabwiriza yo kongera guha intwaro Interahamwe zari zahungiye muri Zayire, nyuma y’amezi atatu zikoze Jenoside.

Umunyamakuru Patrick de Saint-Exupery, nyuma yo kumara igihe kinini akorera igitangazamakuru Le Figaro, akaba ari umwe mu bashinze La Revue XXI, mu nimero izasohoka kuwa 28 Kamena yavuga ko Ubufaransa bwahishe aya makuru kugira ngo bidakomerana Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside.

Inyandiko kandi izavuga ku ngabo z’Abafaransa zavuzweho byinshi kubwo kudatabara Abatutsi bicwaga nk’uko misiyo ya UN yari yarabibatumye ahubwo zigafasha Interahamwe gutsemba Abatutsi.

Ubufatanye bw’Abafaransa n’Interahamwe

Iyi nyandiko igiye kujya ahabona igaragaza ubufatanye bwa Leta y’Ubufaransa na Leta ya Habyarimana Juvenal wari Perezida mbere ya Jenoside. Abafaransa ngo bari bagambiriye gusubiza ijambo Interahamwe zari zimaze guhungira muri Zayire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa