AMATORA 2017: Umunyarwanda uba mu Burufaransa nawe yiyemeje guhangana na Kagame

1 January 2017. | Politiki | 16 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • MyPassion

Umunyarwanda, Philippe Mpayimana uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ko na we aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri uyu mwaka wa 2017, kandi akaba aziyamamaza ku giti cye nk’umukandida wigenga, atisunze ishyaka rya Politiki.

Kuri iki Cyumweru tariki ya Mbere Mutarama 2017, nibwo Mpayimana Philippe yashyize hanze itangazo ndetse anarisakaza mu binyamakuru bitandukanye, agaragaza ko ashaka kwiyamamaza agahatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko yubatse akaba afite umugore n’abana bane. Amashuri yisumbuye yayize i Save, akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu bihugu by’amahanga nka Cameroun, u Bufaransa n’u Bubiligi.

Yagize ati: "Amashuri yisumbuye nayize i Save kugera 1990, nkomereza mu Bubiligi aho twahugurirwaga gushinga televiziyo y’u Rwanda. Mu mpera za 1991, nasubiye muri kaminuza y’u Rwanda, mpakura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu ndimi n’ubuvanganzo nyafurika. Muri 1994 nasubiye mu itangazamakuru nkorera radio Agatashya, yakoranaga n’imiryango yita ku mpunzi mu karere k’ibiyaga bigari no mu burengerazuba bwa Tanzania. Nyuma y’isenywa z’inkambi muri Kongo, nakomeje amashuri makuru muri Kameruni, mpakura impamyabumenyi ihanitse mu iyigandimi. Nyuma nakomereje mu Bufaransa niga itangazamakuru. Nyuma nize kwigisha amateka n’ibidukijije."

Mpayimana yabwiye Ukwezi ko ataziyamamaza ku nyungu ze bwite ahubwo ari ku nyungu z’ Abanyarwanda

Yagize ati: "Kubaza niba ari ugupfa kwiyamamaza ni uko wirengagije ko nabiteguye igihe kirekire. Maze umwaka urenga mbitekerezaho, kandi siniyamamaza ku nyungu zanjye. Maze gucengerwa n’ibyo abanyarwanda bakeneye ku buryo nizeye ko bazantora ku nyungu zabo... Gahunda yo gusobanura uyu mushinga nzayihera mu banyarwanda batuye mu mahanga muri aya mezi abiri ari imbere. Nzakomereza mu Rwanda ahagana mu kwezi kwa gatatu."

Kugeza ubu abantu bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora azaba tariki 4 Kanama 2017, harimo Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party na Padiri Nahimana Thomas w’ishyaka ISHEMA, gusa igihe cyo kugeza kandidatire zabo muri Komisiyo y’amatora ntikiragera ngo zisuzumwe.

    Facebook Twitter Addthis
Ibitekerezo
  • MyPassion

    KAMIRANZOVU
    3 January 2017 - Musubize

    UYU MWANA UMEZE NKUWABUZE IGIKATSI NTAWAMUTORA ,
    NUMURENGE ,AKAGARI, UMUDUGUDU NTABEREWE KUWUYOBORA

  • MyPassion

    queen
    3 January 2017 - Musubize

    Philippe must be having less or no information about the Rwanda he wishes to lead.If you want to be popular, please think of other projects you can do in Rwanda than disturbing our minds reading this nonsense of you contesting for presidency.

  • MyPassion

    citoyen
    3 January 2017 - Musubize

    "Nyuma y’isenywa z’inkambi muri Kongo, nakomeje amashuri makuru muri Kameruni,..." Muri make iyo batazisenya uba ukibereye Congo?!! Ntacyo ngwino ugerageze amahirwe yawe, cyangwa se nibura umenye niba u Rwanda utekereza/uvuga ruhuye n’urwo twe tubamo!!

  • MyPassion

    douce
    3 January 2017 - Musubize

    Umva rata muvandi hahahahaha ngwino ugerageze wasanga nawe ubaye nka nayinzira ugapfa gutoragura 0,1/100 ntawamenya banguka vuba vuba!!!!!! bataragutanga abayoboke ma ngayo nguko ibindi ntimumbaze.

  • MyPassion

    dadus
    2 January 2017 - Musubize

    Uyu arifotoza gusa

  • MyPassion

    N.M.S
    2 January 2017 - Musubize

    ARIKO MU BY’UKURI UYU MUHUNGU SI UMURWAYI WO MU MUTWE ?! BURIYA IRIYA NTEBE UWAYIMWICAZAHO NI NDE KOKO ?! ARIKO BAGENDA BABESHYA AMAHANGA BABONA BAGWIJE UDUSHURI BAKAROTA PRESIDENCE !!! NKWIBARIZE PHILLIPPE WE URUMVA UMUNYARWANDA WAGUHA IJWI RYE ARINDE ?!

  • MyPassion

    iseta
    2 January 2017 - Musubize

    Ni byo uziyamamaze turebe uko polo azabyifatamo

  • MyPassion

    iseta
    2 January 2017 - Musubize

    Ni byo uziyamamaze turebe uko polo azabyifatamo

  • MyPassion

    KAGABE Paul
    2 January 2017 - Musubize

    Aho nibereye mwumve nkome. Dore Stromae arimo kigishwa ikinyarwanda amanya na n’ijoro ngo aze yibere Minister ! Ambasaderi NDUHUNGIREHE nako NDUKWEPEREHE niko kazi asigaye akora !

  • MyPassion

    Gashumba
    2 January 2017 - Musubize

    None se Habib na Joe m ibarize.Kagame utuyoboye neza yize angahe?Ntimugasuzugure na rimwe...na Nyinawundi abyara umuhungu.

  • MyPassion

    Gashumba
    2 January 2017 - Musubize

    None se Habib na Joe m ibarize.Kagame utuyoboye neza yize angahe?Ntimugasuzugure na rimwe...na Nyinawundi abyara umuhungu.

  • MyPassion

    Free
    2 January 2017 - Musubize

    Yewe muhu urimo uratigihe cyawe ntukisumbukuruze CG warose uyoborigihugu utinibyo nizereko arinzozi zabigukoresheje.

  • MyPassion

    habibu
    2 January 2017 - Musubize

    Mbega inzozi mbeginzozi ngo zirakubeshya igihugucyacu mwagisuzuguza mwagisuzuguza wowe umuntunkawe koko urabona warukwiye ? kwiyitirira uwayobora urwanda?
    Urwanda rwikigihe rukwiriye kuyoborwa n’umugabo ushoboye wakoze kandi uzakora ibiteza igihugucyacu imbere nka KAGAME ntirukeneye ingegera nkawe sigaho ntacyo wayobora

  • MyPassion

    Joe
    1 January 2017 - Musubize

    Ariko twagorwa twagorwa yeee, nimyaka avuga ntijyajye namashuri yize mubibaze neza namateka yicyo gihe, kareka naba abariramo niyo twamaze mu nkambi y’Imugunga.Koko mwaretse gukinisha ikigihugu nokugisuzuguza? Nimuduhe agaciro nkabanyarwanda, mwikomeza kudusuzuguza abobazungu.

  • MyPassion

    Kariba
    1 January 2017 - Musubize

    Yewe ntakubeshye ugiye kurutanga ndakurahiye ntawe uzagutora cyakora wenda uzaba umustar.

  • MyPassion

    umukobwa
    1 January 2017 - Musubize

    Abantu rwose bariyongoza!!! Waryama bwacya mu gitondo ukabyuka urota kwiyamamariza kuba president. U Rwanda rwagorwa kweri! uyu ubu ateye aturuka hehe? Cyakora bamureke arashaka ko byibuza nawe yajya mu bantu bakinnye ikinamico!! uyu n umwana muto ntiyamutora!! Agize uko areba, agize kutamenyekana muri politiki ngo arashaka kwiyamamaza!! Yunva se yatirwa koko? cg nuburwayi. Imbeho irabica ubukonje bwabagera kure bagata umutwe bagatangira kurota ku.manywa

Tanga Igitekerezo