skol
fortebet

Umunyarwanda umwe muri babiri ntabwo yishimiye ikiciro cy’ ubudehe arimo

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Ubushakashatsi ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye bwa 2017 bwerekanye ko abaturage 50% bishimiye ibyiciro by’ ubudehehe bashyinzwemo abandi 50% ntibabyishimiye.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ubu bushakshatsi rwabumuritse none tariki 2 Gashyantare 2018.
Mu biganiro mu matsinda, hari abaturage bagaragaje ko bishimiye icyiciro cy’ubudehe barimo. Abatacyishimiye bagiye babivuga muri aya magambo “Usanga gahunda nyinshi zigendera ku (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye bwa 2017 bwerekanye ko abaturage 50% bishimiye ibyiciro by’ ubudehehe bashyinzwemo abandi 50% ntibabyishimiye.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ubu bushakshatsi rwabumuritse none tariki 2 Gashyantare 2018.

Mu biganiro mu matsinda, hari abaturage bagaragaje ko bishimiye icyiciro cy’ubudehe barimo. Abatacyishimiye bagiye babivuga muri aya magambo “Usanga gahunda nyinshi zigendera ku byiciro by’ubudehe, kandi abaturage benshi batishimiye uko byagenze” Ibi biragaraza ko uburyo abaturage bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bukwiye kunonosorwa bakabigiramo uruhare rugaragara.

Ku baturage bagaragaje ko batishimiye icyiciro cy’ubudehe babarizwamo bagaragaje zimwe mu mpamvu zibibatera, zirimo ubujurire butahawe agaciro, ruswa, ikimenyane, akarengane, abayobozi bamwe bahindura amakuru, ibipimo bishingirwaho bidasobanutse, kutagira uruhare mu gushyiraho ibyiciro, gushyirwa mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Impamvu yemejwe kurusha izindi mu zituma abaturage bamwe batishimira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo ni iyo gushyirwa mu cyiciro kitajyanye n’ubushobozi bwabo, byemejwe na 91.6%.

Izindi mpamvu zagaragajwe ni ibipimo bishingirwaho bidasobanutse (78.7%), kutagira uruhare mu itangwa ry’ibyiciro (66.5%), ruswa (66.3%), ikimenyane (58.7%) n’ubujurire butahawe agaciro ku gipimo cya 55,9%.
Mu biganiro mu matsinda abakoze ubushakashatsi bagiranye n’abaturage, bagaragaje ko mu gushyiraho ibyiciro by’ubudehe, hari aho abayobozi bahindura amakuru.

Naho gushyirwa mu cyiciro kitajyanye n’ubushobozi, hari abaturage bagaragara je ko hari abantu batunzwe no guhingira abandi bashyizwe mu cyiciro cya gatatu.
Kuri iyi ngingo RGB ivuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora ngo ibi byiciro by’ubudehe bisobanuke kuko ari byo bishingirwaho muri gahunda nyinshi zo kuzamura imibereho myiza y’ abaturage.

Muri ubu bushakashatsi, abaturage babajijwe ku mpamvu bamwe muri bo batifuza kwimurirwa mu byiciro by’ubudehe byisumbuye.

Ngo byagaragaje ko impamvu abaturage bamwe batifuza kwimurirwa mu byiciro by’ubudehe byisumbuye ari ubushobozi buke butabemerera kujya mu byiciro byisumbuye, aho biri ku gipimo cya 88.1%, kwifuza gukomeza guhabwa inkunga zishamikiye ku byiciro by’ubudehe bari ku kigero cya 39.3 % n’umuco n’ishema byo kwigira bitaracengera mu Banyarwanda bikaba biri ku kigero cya 32.8%.

Mu biganiro mu matsinda, abaturage bavuze ko benshi bifuza gufashwa kandi nta ruhare rwabo rugaragara bumva ko Leta izahora ibafasha. Ubukangurambaga ku kwigira burakenewe mu baturage.

Ubu bushakashatsi bwerekanye uko abaturage babona ibikorwa bya gahunda ya VUP, ibyo bashima kuri VUP n’ibyo bayinenga. Ibyabuvuyemo byerekanye ko bishimiye imikorere y’uburyo bwo gutanga inkunga y’ingoboka (direct support) ku gipimo cyo hejuru kingana na 68.8%, imirimo y’amaboko igakurikiraho (Public works) ku gipimo cya 64.2% n’inguzanyo (Credit packages) ku gipimo cya 46.5%.
Mu biganiro mu matsinda, abaturage bagaragaje ko abakora mu mirimo y’amaboko ihemberwa “public works” bavuga ko bahabwa amafaranga adahwanye n’akazi bakora kandi ngo abenshi bakorera ku mazina y’abari mu cyiciro cya mbere bakabitirirwa.

Ibi ngo byerekana ko mu bikorwa bya VUP hakenewe ubukangurambaga ku bagenerwabikorwa bakibona mu byo bagenewe kandi bikabagirira akamaro.
Ibibazo abaturage babona muri gahunda ya VUP
Ubushakashatsi bugaragaza ko ikibazo kiremereye abagenerwabikorwa ba VUP ari ukutishyurirwa ku gihe byagaragajwe ku gipimo cya 11, 6%, ibindi ni ukutabonera inkunga ku gihe ku bayigenerwa kuri 8.5% n’ikimenyane kuri 4.9%.
Mu biganiro mu matsinda, abaturage bagaragaje ko amafaranga ahabwa abatishoboye bayatanga nabi kuko abageraho atinze ntagire icyo abamarira kigaragara kuko asanga baragiye bafata imyenda bagahita bishyura.

RGB ivuga ko inzego z’ibanze zikwiye gusuzuma no gukurikiranira hafi imikorere y’abakozi bashinzwe VUP kugira ngo banoze imikorere yabo, gukomeza kuvugurura uburyo bwo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bakagiramo uruhare rugararagara, gushyiraho ingamba zihamye zatuma guhitamo abahabwa inkunga za Leta muri gahunda y’imibereho myiza cyane cyane Girinka, ubudehe, VUP no kubakira abatishoboye bikorwa mu mucyo, gukuraho ibisigisigi bya ruswa, ikimenyane n’akarengane aho bisigaye muri serivisi z’imibereho myiza, gutoza abayobozi umuco wo gukorera mu mucyo no kuba inyangamugayo muri serivisi z’imibereho myiza y’abaturage, gukangurira abaturage umuco wo kwigira no guhora bahanga udushya tubafasha kwikura mu bukene.

SRC: Izubarirashe

Ibitekerezo

  • Ubwo murahaze uzakorera he c ufitiki? amaboko c uzayakoresha iki?sha iwanyu mufite ha zingahe zitaka? cg c ufite igishoro kingana iki cyogushora?na bank udafite ingwate ko ntacyo mwavugana!ngaho jya gucuruza imineke nyabugogo bakujyane munzererezi mbese revenu izaba ikoroheye?uwariye ntamenya ko hari uwaburaye mwagiye mureka kwiyemera!ntakiza mbona.

    Ariko kuki abanyarwanda bakunda ibyubusa abana babasore nabakobwa bose baba bashaka ibyubusa bafite amaboko jyewe umuntu nashira mukiciro cya Mbere nuguhera imyaka 55 kujya hejuru abaye atifashije kuko nziko namuntu muto wampara umwaka atabonye ayokwishyura

    nkange banshyize mukiciro cya 3 ntasambu ntanzu ngira nsinize mbamunzu nkodesha ntunzwe nokunyonga igare ariko icyambabaje nuko uwo nkodesha aba mucyiciro cya 2 afite byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa