skol
fortebet

Umunyarwanda wifuza gushora imari muri Singapore yahawe uburenganzira bungana n’ ubw’ umuturage wa Singapore

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

U Rwanda na Singapore basinyanye amasezerano y’ ubufatanye aha abaturage babo uburenganzira bungana mu bucuruzi n’ ay’ ubufatanye mu bijyanye n’ ingendo zo mu kirere.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena u Rwanda na Singapore basinyanye amasezerano y’ ubufatanye yemerera indege z’ u Rwanda gukorera muri Singapore n’ iza Singapore zigakorera mu Rwanda n’ andi agamije korohereza abaturage b’ ibihugu byombi gukorera ubucuruzi muri ibihugu bibafata kimwe.

Amasezerano yerekeye iby’ ingendo zo mu kirere yashyizweho umukono n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ ibintu Jean de Dieu Uwihanganye naho ku ruhande rwa Singapore ashyirwaho umukono na Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda Koh Poh Koon.

Amasezerano y’ ubucuruzi yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’ inganda Vincent Munyeshyaka ku ruhande rw’ u Rwanda na Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ inganda Koh Poh Koon ku ruhande rwa Singapore.


Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w’ Intebe wungirije wa Singapore

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rusanzwe rukorana ibikorwa bitandukanye na Singapore ndetse ko yanafashije u Rwanda gukora igishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali.

Minisitiri w’ Intebe wungirije wa Singapore Tharman Shanmugaratman yavuze ko ari ishema gukorana n’ u Rwanda nk’ igihugu cyanyuze mu bihe bigoye ariko ubu kikaba kigeze ahantu hashimishije.

Yagize ati “Ni ishema gukorana n’ u Rwanda. U Rwanda rwanyuze mu bibazo byanyuzwemo n’ ibihugu bike cyane rubashaka kubyikuramo mu myaka 20. Dusangiye ubunararibonye, urabizi iyo habayeho ubufatanye bibyara inyungu ku mpande zombi”

Minisitiri w’ ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka yavuze ko kimwe mu bikubiye mu masezerano y’ ubucuruzi u Rwanda rwasinyanye na Singapore ari uguha abaturage uburenganzira bungana n’ ubwabenegihugu bagiye gukoreramo ishoramari ryabo.

Yagize ati “Aya masezerano ateganya ko umucuruzi uvuye muri Singapore aje gukorera ubucuruzi mu Rwanda tumufata kimwe n’ umuturage wacu ukorera ubucuruzi mu Rwanda”

Minisitiri w’ Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yavuze ko magingo aya mu Kigo cy’ igihugu gitsura amajyambere RDB hari abaturage ba Singapore basabye gukorera ubucuruzi mu Rwanda. Anakomoza ku masezerano yerekereranye n’ iby’ ingendo zo mu kirere u Rwanda na Singapore basinyanye.

Ati “Nk’ uko mwabibonye hari amasezerano y’ ubufatanye yo kugira ngo bemerere indege zacu Rwandair zishobore kuba zakorera muri Singapore cyangwa iya Singapore ishobore kuba yakorera mu Rwanda.”

Minisitiri Gatete yavuze ko uretse aya masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono ngo banaganiriye uburyo Singapore yafasha u Rwanda mu bijyanye no kuhira imyaka, guhugura abakozi ba Leta b’ Abanyarwanda bagatanga umusaruro mwinshi kurushaho no kuba Singapore yafasha u Rwanda mu bijyanye n’ imicungire y’ ubutaka kuko yateye imbere muri uru rwego.

U Rwanda rwohereza muri Singapore ibicuruzwa birimo ikawa, icyayi, ubuki n’ ibindi byose bifite agaciro ka miliyoni 30 z’ amadorali, Singapore ikohereza mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 5 z’ amadorali buri mwaka.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko mu myaka ibiri ishize ibyo yohereza muri Singapore byazamutse cyane ikavuga ko hari icyizere cy’ uko ibyo Singapore yohereza mu Rwanda bizarushaho kwiyongera ndetse n’ ibyo u Rwanda rwohereza muri Singapore bikiyongera cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa