skol
fortebet

Umuryango Sinapisi Rwanda wigeze kwakira ubutumwa buvuye kuri George W. Bush wizihije isabukuru y’ imyaka 25

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuryango Sinapisi Rwanda kuri uyu wa 9 Ukuboza 2017 wizihije imyaka 25 ishize ufasha abatishoboye, Sengayire wawushinze arashimwa bikomeye n’ abo yafashishije bakongera guseka bari bugarijwe n’ ibibazo.
Uyu muryango washinzwe mu 1992, na Sengayire Jean Baptiste. Abatangabuhamya bavuga ko yawushinze adafite amikoro.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika wacyuye igihe George W. Bush ubwo aheruka gusura u Rwanda muri 2008 yaganirijwe ku bikorwa bya Sinapisi Rwanda ageze iwabo muri Amerika (...)

Sponsored Ad

Umuryango Sinapisi Rwanda kuri uyu wa 9 Ukuboza 2017 wizihije imyaka 25 ishize ufasha abatishoboye, Sengayire wawushinze arashimwa bikomeye n’ abo yafashishije bakongera guseka bari bugarijwe n’ ibibazo.

Uyu muryango washinzwe mu 1992, na Sengayire Jean Baptiste. Abatangabuhamya bavuga ko yawushinze adafite amikoro.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika wacyuye igihe George W. Bush ubwo aheruka gusura u Rwanda muri 2008 yaganirijwe ku bikorwa bya Sinapisi Rwanda ageze iwabo muri Amerika yandikira uyu muryango awushimira ibikorwa by’ indashyikirwa ukora.

Bush yagize ati “Muvandimwe, Sengayire Jean Baptiste ndabashimira ubufatanye mwagaragaje ubwo mperuka I Kigali, njye n’ umugore wanjye ‘Laura’ twishimiye ibihe byiza twagize mu Rwanda, kandi twanejejwe n’ akazi katoroshye mukora tubifurije ibyiza gusa. Perezida wa USA George W.Bush”

Umwe mu bakecuru b’ inshike bafashijwe na Sinapisi Rwanda yagize ati “Sengayire ndamuzi akiri umwana yajyaga ajya gutashya inkwi, akajya guhingira amafaranga akaza agateka akagaburira imfubyi….ubu ntabwo nkivuga ko ndi inshike kuko ndamufite, yankoreye nk’ ibyo abana banjye bari kunkorere”

Uyu mukecuru avuga ko yari afite abana 12 bose bakicwa muri jenoside yakorewe abatutsi agasigara wenyine.

Rutayisire Dieu donne̕ umwe mubana b’ imfubyi barezwe na Sinapis Rwanda, abamuzi ari umwana bavuze ko atakundaga ishuri ariko Sengayire akajya amushyiraho igitsure ngo age kwiga, ubu ni umugabo wubatse kandi wibeshejeho kuko yize amashuri akayarangiza. Ubu akora muri ‘Pharmacy’.

Rutayisire ati “Ikintu gikomeye imfubyi iba ikeneye ni aho kuba, turashima cyane Sengayire Jean Baptiste Imana ikomeze imuturindire imyaka myinshi”

Sinapisi Rwanda ifite amashuri abiri mu karere ka Kicukiro ariyo Saint Jacob Nursary and Primary na Saint Philp Technical and Secondary School ryigisha amasomo y’ ubumenyi ngiro.

Umuyobozi w’ akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne avuga ko akarere ayoboye kazakomeza gushyigikira ibikorwa bya Sinapisi Rwanda.


Meya wa Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne

Ati “Icyo twiyemeje nk’ akarere, dukora ubuvugizi,ntabwo ibyo bikorwa bikiri ibya Sinapisi gusa ntabwo rero byakwangirika abantu babireba”

Sengayire yatangarije Umuryango ko icyatumye ashinga PAMASOR Rwanda yaje guhinduka Sinapisi Rwanda ari uko yashakaga kugarura ihumure mu banyarwanda barimo abanduye SIDA bapfaga bagasiga imfubyi imiryango yabo ikabatererana.

Avuga ko icyatumye bahindura izina ari uko abantu babonaga ibikorwa PAMASOR ikora bakabyita ibikorwa bya SIDA.

Uyu muryango wafashije abantu benshi bagizweho ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi ubaha amikoro unabafasha kugarura ihumure nk’ uko abatanze ubuhamya babigarutseho.

Sengayire ati “Leta y’ u Rwanda icyo tuyisaba bakomeze gushyigikira Abanyarwanda bafite umutima wo gufasha kuko barahari. Abarwanya Leta y’ u Rwanda bakeneye gusobanukirwa ko opozisiyo nyayo ari ukurwanya ikibangamiye abaturage atari ukurwanya ugerageza gufasha abaturage”

Mu myaka 25 Sinapisi Rwanda imaze yafashije imiryango 75 000, ishinga amashyirahamwe arenga 100 yo gufasha abatishoboye, irihira amashuri abana barenga 3000. Ubushobozi ibukura mu baterankunga batandukanye barimo na Leta y’ u Rwanda.

Magingo aya Sinapisi Rwanda ikorera mu tururere turindwi turimo Kicukiro, Gasabo, Gatsibo, Bugesera, Ngoma, na Gisagara. Mu minsi iri imbere ngo uyu muryango uzagura ibikorwa byawo bigere mu turere 17.

Sengayire Jean Baptiste n’ umugore we Mukankaka Valerie bahawe impano n’ abana b’ imfubyi bareze

Sengayire avuga ko mu Rwanda abakeneye gufashwa bagenda bagabanuka kuko abenshi bagenda bahindura imyumvire bagakura amaboko mu mifuka bagakora.

Byari ibyishimo kubana barerwa na Sinapis Rwanda

Ibitekerezo

  • Mukosore ntabwo Ari rutayisire Dieudone ni nzeyimana Dieudone mwabanyamaku mwe mujye muba abumwuga

    uyumuryo ukwiye gushyigikirwa

    uyumuryo ukwiye gushyigikirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa