Umuryango urimo ufite ubumuga bukabije ugiye kujya uhabwa inkunga y’ ingoboka
Yanditswe: Friday 24, Nov 2017
Umuryango urimo ufite ubumuga bukabije ugiye kujya uhabwa inkunga y’ ingoboka
Nyuma y’ uko umwe mu bafite ubumuga avuze ko imiryango ifite umuntu ufite ubumuga bwo mutwe idashyirwa mu bagomba gufashwa kandi iba ifite umuntu igomba kwitaho imyaka yose, LODA yavuze ko guhera umwaka utaha imiryango ifite umuntu ufite ubumuga bukabije izatangira kujya ihabwa inkunga y’ ingoboka.
Hari mu nama ya 4 y’ umuryango w’ itangazamakuru riharanira amahoro Pax Press,aho uyu muryango uba ugaragaza ibibazo (...)
Umuryango urimo ufite ubumuga bukabije ugiye kujya uhabwa inkunga y’ ingoboka
Nyuma y’ uko umwe mu bafite ubumuga avuze ko imiryango ifite umuntu ufite ubumuga bwo mutwe idashyirwa mu bagomba gufashwa kandi iba ifite umuntu igomba kwitaho imyaka yose, LODA yavuze ko guhera umwaka utaha imiryango ifite umuntu ufite ubumuga bukabije izatangira kujya ihabwa inkunga y’ ingoboka.
Hari mu nama ya 4 y’ umuryango w’ itangazamakuru riharanira amahoro Pax Press,aho uyu muryango uba ugaragaza ibibazo wasanzwe mu ishyirwa mubikorwa rya gahunda za Leta.
Kuri iyi nshuro uyu muryango waganiraga n’ inzego z’ ubuyobozi ku bibazo wasanze mu ishyirwabikorwa rya gahunda ya VUP n’ inkunga y’ ingoboka.
Muri iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo, Jean Baptiste Ndikumana yagaragaraje ko imiryango irera abantu bafite ubumuga bukabije idahabwa inkunga y’ ingoba kandi iba ifite umuntu igomba kuzitaho ubuzima bwose.
Yagize ati “Ababyeyi bafite umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ntabwo ashyirwa muri VUP,kandi abafite umuntu agomba kuzitaho ubuzima bwe bwose. Umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe umubyeyi we amwitaho, akazagira imyaka 40 akimwitaho nk’ umwana”
Gatsinzi Justin, umukozi ushinzwe gahunda zo gufasha abatishoboye mu kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’ Iterambere mu nzego z’ ibanze (LODA) yavuze ko guhera umwaka utaha imiryango yita ku bafite ubumuga bukabije izatangira guhabwa inkunga y’ ingoboka.
Yagize ati “Turimo kubisuzuma neza,…guhera mu ngengo y’ imari y’ umwaka utaha imiryango yita ku bantu bafite ubumuga buri severe, ariko ifite umuntu ushoboye gukora izashyirwa mu bagomba guhabwa inkunga y’ ingoboka”
Ku bibazo byagaragajwe mu ishyirwa mu bikorwa bya gahunda ya VUP, birimo gutinda guhembwa ku bakoze imirimo rusange muri gahunda ya VUP. Gatsinzi yavuze ko bifuza ko guhera umwaka utaha inkunga y’ ingoboka yajya itangirwa ku gihe ku kigero cya 100%. Naho gutinda guhemba abakoze imirimo rusange muri gahunda ya VUP bikava kuri 60% bikagera kuri 30%.
Ibitekerezo
Turabakunda cyane mukomereze aho