skol
fortebet

Umuryango wa Perezida Kagame wifurije abana b’ u Rwanda umwaka mushya

Yanditswe: Sunday 04, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuryango wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame wifurije abana b’ u Rwanda gusoza neza umwaka wa 2016 unabifuriza ko utaha wa 2017 wazabababera umwaka w’ uburumbuke.
Ni mu birori bisoza umwaka byakorewe abana baturutse mu gihugu hose. Ibi birori byabere muri Village Urugwiro kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016.
Mu kiganiro yahaye aba bana Perezida Kagame yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kugira ngo abana bagaragaze impano bafite, avuga ko kohereza abana ku mashuri ari iby’ ibanze bikaba (...)

Sponsored Ad

Umuryango wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame wifurije abana b’ u Rwanda gusoza neza umwaka wa 2016 unabifuriza ko utaha wa 2017 wazabababera umwaka w’ uburumbuke.

Ni mu birori bisoza umwaka byakorewe abana baturutse mu gihugu hose. Ibi birori byabere muri Village Urugwiro kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016.

Mu kiganiro yahaye aba bana Perezida Kagame yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kugira ngo abana bagaragaze impano bafite, avuga ko kohereza abana ku mashuri ari iby’ ibanze bikaba n’ inshingano ku babyeyi.

Yagize ati “Umunsi nk’ uyu ni amahirwe tuba tubonye yo kubereka urukundo, tugasangira ibihe byiza. Tunejejejwe no kubabona mutwereka impano mufite zirimo imivugo n’ imbyino gakondo. Nk’ ababyeyi kwita ku burere bw’ abana niyo mahitamo yibanze kandi n’ inshingano.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mu izina ry’ umuryango wanjye, tubifurije impera nziza z’ umwaka kandi tubifurije ko uwa 2017 wazababera umwaka w’ uburumbuke”

Ni ibirori byari byitabiriwe n’ abana bagera kuri 200 baturutse mu mpande zose z’ u Rwanda.

<img24407|center

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa