Umuryango wa Perezida Kagame wifurije Abanyarwanda iminsi mikuru myiza

25 December 2016. | Politiki | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Umuryango wa Perezida Kagame wifurije Abanyarwanda iminsi mikuru myiza

Umuryango wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije Abanyarwanda bose umunsi Mukuru mwiza wa Noheli n’umwaka mushya Muhire wa 2017.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Jeannette, Umuryango, nanjye; tubifurije ibihe byiza by’ibiruhuko byuje ibyishimo n’amahoro hamwe n’abo mukunda.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame na Madamu bari bahuye n’abana bagera kuri 200 baturutse mu turere twose tw’igihugu, mu gikorwa ngarukamwaka gihuza abana n’abayobozi bakuru b’Igihugu hagamijwe kubifuriza iminsi mikuru myiza.

Ibyo birori byaranzwe n’imikino inyuranye y’abana, harimo abagaragaje ubuhanga mu kuvuga amazina y’inka, imivugo, kubyina, n’indi mikino yagenewe gufasha abana kwidagadura no gusabana.

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yabwiye ababyeyi bari aho ati “Twagira ngo tubonereho uyu mwanya tubifurize ibihe byiza, ubuzima bwiza, tunabifuriza ko mwakomeza akazi keza, kurera neza ni ukubaka igihugu. Igihugu cyacu gikomeze kigire uburezi bwiza, kibe igihugu gitera imbere mu majyambere y’igihe tugezemo, ariko dukomeze dushingire kucyo turi cyo, ku muco wacu duhereye ku bana.’’

Perezida Kagame yasabye aba bana kugeza ubu butumwa ku bandi bana batitabiriye iki gikorwa, ndetse hari n’ubwo hazabaho igihe cyo kubasanga aho bari.

Ati “Bana rero mwese muri hano, abahungu, abakobwa, ndabashimiye cyane kandi ndagira ngo mbabwire ko uyu mwanya twawuhaye n’agaciro kawo, mukomereze aho, ubwo aho mugana naho igihugu kibatezeho byinshi, mukomeze mugire ubuzima bwiza.’’

Tanga Igitekerezo