skol
fortebet

Umuryango wa Rwigara mu Rukiko n’umwuganizi basubikishije urubanza

Yanditswe: Monday 09, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017, Adeline Rwigara , Anne Rwigara na Diane Rwigara bageze mu cyumba cy’urukiko ahagana saa tatu zuzuye, bavuze ko batarabona dossier yabo kandi ko batazi ibyaha baregwa.
Me Buhuru Pierre Celestin utarabonetse ku wa Gatanu ushize kubera y’uko yari afite urundi rubanza niwe wunganira Diane, murumuna we mama wabo Adeline Rwigara.
Me Buhuru yabwiye urukiko ko yinjiye muri System ntabonye imyanzuro yose y’ubushinjacyaha na dosiye y’abakiriya be.
Aha ninaho (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017, Adeline Rwigara , Anne Rwigara na Diane Rwigara bageze mu cyumba cy’urukiko ahagana saa tatu zuzuye, bavuze ko batarabona dossier yabo kandi ko batazi ibyaha baregwa.

Me Buhuru Pierre Celestin utarabonetse ku wa Gatanu ushize kubera y’uko yari afite urundi rubanza niwe wunganira Diane, murumuna we mama wabo Adeline Rwigara.

Me Buhuru yabwiye urukiko ko yinjiye muri System ntabonye imyanzuro yose y’ubushinjacyaha na dosiye y’abakiriya be.

Aha ninaho yasabye ko amategeko akwiye gukurikizwa, yahise asaba ko urubanza rwongera gusubikwa kuko ubunganira adasobanukiwe ibikubiye muri dosiye y’abaregwa, asaba ko urubanza rwasubikwa mu gihe cy’iminsi itanu,

Ubushinjacyaha bwavuze ko budashobora kumuha dosiye yose kuko ikiri ibanga kandi ko hakiri gukorwa iperereza, Me Buhuru yavuze ko atumva neza impamvu dosiye y’abakiriya be ikomeje kugirwa ubwiru asaba ko yayihabwa muri Machine akayijyana akabona n’uko yayiganiraho n’abakiriya be ubundi bakazagaruka mu rukiko.

Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara yahawe ijambo n’umucamanza, asaba ko we n’abana be bahabwa dosiye ikubiyemo ibirego baregwa kuko ntabyo bazi ‘ndagirango mbasabe ko twabona dosiye yacu kuko ntabwo tuzi icyo turegwa.”

Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa kuwa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishije Iburanisha rirangiye igipolisi cyahise gikikiza mu rukiko abaregwa bose maze Adeline Rwigara amanika hejuru Bibiliya apepera abari mu rukiko amwenyura.

Abagize uyu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara uhereye kuri Diane Shima Rwigara ubutabera bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Iki gikomoka ku mikono ishyigikira kandidatire ye ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda nk’umukuru w’igihugu kuko akanama gashinzwe amatora mu Rwanda kanzuye ko yasinyishijemo n’abapfuye.

Abaregwa bose uko ari babatutu barahurira kugambirira guteza imvururu cyangwa se imidugararo muri rubanda.

Umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara we buramurega icyaha gifatwa nk’umwihariko kuri we cy’ivangura no gukurura amacakubiri.


Diane Rwigara, nyina Adeline Rwigara na murumuna we Anne Rwigara bongeye kugezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge/Photo:Umuseke

Ibitekerezo

  • Mbega ubucamanza!!!!!!! Amaraso@@@@@ni ikintu kibi sana.kandi aratukura,kandi arahama

    Aliko se ubu bugome buzashira ryali mu rwatubyaye? Aliko abantu bose bakwiye kumenya ko amaraso yose atukura, ntawumena amaraso yundi ngo biherere iyo. Naho se ubutabera bwaba ubutabera gute kandi ukurega aliwe uhabwa ububasha bwose bwo kugucira urubanza. Ndabona umuryango wa Rwigara rero ugiye gusanga ba Kizito na Ingabire n izindi nzirakarengane zose. That is nibatakura mu nzira hakiri kare.
    GENDA RWANDA WARAGOWE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa