skol
fortebet

“Umutekano tugomba kuwugira haba ku neza no ku ngufu” Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko umutekano ariwo shingiro rya byose avuga ko Abanyarwanda bagomba kugira umutekano haba kuneza cyangwa ku ngufu.
Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa 8 Gashyantare 2017 nyuma yo kwakira indahiro z’ abayobozi bashya batandatu bahawe imirimo mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame yashimiye abitabiriye uyu muhango wabereye mu ngoro y’ Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda, ashimira n’ abarahiriye kuzuza inshingano nshya bahawe.
Perezida Kagame yavuze (...)

Perezida Kagame yavuze ko ibitagenda neza mu buhinzi, uburezi, n’ ubuvuzi bigomba guhinduka. Agaragaraza ko bishoboka.

Yagize ati “Ku bijyanye n’ubuzima ndifuza ko ibitagenda neza byakosoka bidatinze kuko birashoboka. Haba mu buhinzi, ubworozi twagera kuri byinshi kandi dukoresheje amikoro dufite, dukoresheje uburyo dufite sinumva impamvu bitakwihuta nabyo ngo bigerweho.Ikibihuza byose ni imiyoborere”

Umukuru w’ igihugu yavuze ko aho igihugu cyavuye n’ aho kijya hazwi yongeraho ko Abanyrwanda bagomba gukorera hamwe kugira ngo bagere ku iterambere, ashimangira ko iterambere ritagerwaho nta mutekano.

Yagize ati “Aho igihugu kivuye naho kijya turahazi birasaba ko twese dukorera hamwe ngo dutere imbere. Ibi byose ariko bikeneye umutekano kuko ubuze ibi byose ntabwo byashoboka Tugomba kuwugira haba ku neza no ku ngufu”.

Umukuru w’ igihugu yashimiye abarahiriye inshingano abizeza ko batazakora bonyine. ati "Ndashimira kandi nizeza abayobozi bamaze kurahira ko batazakora bonyine ko bafite abandi bazuzuzanya. Twese tuzunganirana uko bishotse"

Abayobozi barahiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare barimo Clare Akamanzi wagizwe Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB, Dr Richard Sezibera wabaye umusenateri, Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’ u Rwanda, Richard Muhumuza wabaye umucamanza mu rukiko rw’ ikirenga, Prof Anastase Shyaka wagizwe umuyobozi mukuru w’ Urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB, na Dr Usta Kaitesi wagizwe umuyobozi wungirije muri RGB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa