skol
fortebet

Umuyobozi wa REMA yatangawe n’ ukuntu umwana muto yakangaye umuntu mukuru amubuza kwangiza ibidukikije

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu cyita ku bidukikije REMA Eng. Collethe Ruhamya avuga ko kuri ubu abana bato aribo basigaye bazi kwita ku bidukikije kurusha abantu bakuru.
Yabitangarije mu kiganiro REMA yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 26 Gicurasi 2017 aho yanavuze ko barimo gushaka uburyo bwo gukangurira abantu bakuru kwita ku bidukikije ariko ubwo bukangurambaga REMA ikabufashwamo n’ abana bato.
Ni ikiganiro cyagarutse ku myiteguro y’ icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije gitangira none (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu cyita ku bidukikije REMA Eng. Collethe Ruhamya avuga ko kuri ubu abana bato aribo basigaye bazi kwita ku bidukikije kurusha abantu bakuru.

Yabitangarije mu kiganiro REMA yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 26 Gicurasi 2017 aho yanavuze ko barimo gushaka uburyo bwo gukangurira abantu bakuru kwita ku bidukikije ariko ubwo bukangurambaga REMA ikabufashwamo n’ abana bato.

Ni ikiganiro cyagarutse ku myiteguro y’ icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije gitangira none tariki 27 Gicurasi 2017 kikazasozwa tariki 5 Kanema hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bidukikije.

Mu Rwanda uwo munsi mukuru uzizihirizwa mu karere ka Gakenke.

Eng. Ruhamya yabwiye abanyamakuru ko aherutse gutangazwa n’ umwana muto uherutse gukebura umuntu mukuru ataye igipapuro ahatarabugene.

Yagize ati “Hari umwana muto uherutse kudututangaza, aho yabonye umuntu mukuru bari kumwe ajugunye igipapuro akamubwira ngo ntabwo igipapuro umuntu akijugunya aho abonye hose, uragifata ukakijyana ahantu bahugenewe. Ibi ni ukwangiza ibidukikije”

Uyu muyobozi avuga ko impamvu abana bato aribo bazi neza akamaro ko kwita no kurengera ibidukikije ariko babyigishwa mu mashuri kandi kwigisha umwana muto bikaba byoroshye kurusha kwigisha umuntu ukuze.

Aha niho yahereye avuga ko REMA ishaka gukora ubukangurambaga bwo kwita kubidukikije ariko ikabukora yifashishije abana bato.

Ati “Turimo gushaka ukuntu twakwifashisha abana mugukangurira abantu bakuru kwita ku bidukikije”

Yakomeje avuga ko kurengera ibidukikije bireba buri wese ati “Kurengera ibidukikije si iby’ umuntu umwe, reka tuvugire ibitavuga, ibidukikije ntibishobora kwivugira”

Avuga ku kamaro ko kurinda ibidukikije yagize ati “Aya mazi tubona ni uko tuba twarinze ibidukikije, tutabirinze ntabwo twayabona cyangwa tukayabona ahenze cyane kuko yaba yanduye”

Harimo gukorwa iki?

REMA, Umujyi wa Kigali, na RDB bavuga hari imishinga itandukanye yo kurengera ibidukikije mu Rwanda. Muri yo harimo umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu kigakorwamo pariki y’ ubukerarugendo, gutunganya gare ya Nyabugogo ikunze kwibasirwa n’ ikibazo cy’ imyuzure, gukora ikiyaga I Gikondo ahahoze inganda, gukora ubusitani bwo kuruhukiramo no gutembereramo ku Kimicanga.

Leta y’ u Rwanda ishaka ko abanyamahanga baza mu nama mu zibera I Kigali bajya babona aho batemberera muri Kigali igihe badafite umwanyo wo gusohoka Kigali ngo bage mu ntara.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bidukikije watangiye kwizihizwa mu mwaka w’ 1972. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti “Duhuze umuntu n’ ibidukikije ni byo shingiro ry’ ubuzima”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa