addresiya
Kigali
startimes

#Umwiherero2020:Hafashwe imyanzuro 16 irimo uwo guhagarika kwimura abanyeshuri batatsinze

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 February 2020 Yasuwe: 5305

Imyanzuro y’Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020, mu Kigo cy’Ingabo z’Igihugu gitanga amasomo ya Gisirikare kiri i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, uyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.



Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatangiwe muri uyu Mwiherero, hafashwe imyanzuro ikurikira:

Imiyoborere n’Ubutabera

1.Gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hagamijwe kunoza imicungire y’imari ya Leta.

2. Gukora iperereza no gukurikirana abakekwaho ibyaha bya ruswa ndetse no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe.

3.Kurushaho kunoza serivisi zitangirwa ku rubuga rw’Irembo hakomeza kuvanwaho ibisabwa bitari ngombwa bikigaragara mu nzego za Leta.

4. Kongera no kunoza serivisi zitangwa n’Irembo cyane cyane mu Nzego z’Ibanze.

Ubuzima

5. Kwihutisha isesengura ry’uburyo bwo kwimurira muri Minisiteri y’Ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi zari zisanzwe ziri muri Minisiteri y’Uburezi.

6. Kwihutisha ivugururwa rya Gahunda yo Guhugura Abakozi bo mu rwego rw’Ubuvuzi kandi hakongerwamo ibirebana n’isuzumabumenyi rihoraho (kuva umuganga akirangiza kwiga n’igihe cyose ari mu kazi) no gushyira imbaraga mu myitwarire ya kinyamwuga.

7. Guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi (harimo ibirebana n’amakuru y’umurwayi n’inyemezabwishyu), hagamijwe korohereza abagana amavuriro kubona serivisi zihuse no gufasha amavuriro kunoza imikorere.

8. Gushyiraho uburyo bunoze bugenga uko abaganga bakorera mu mavuriro arenze rimwe (dual practice) hagamijwe kuzamura imitangire ya serivisi.

9. Kongera imbaraga muri Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Uburezi

10. Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.

11. Kongera umubare w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no gushyiraho uburyo butuma arushaho kwitabirwa.

12. Gusuzuma ireme ry’uburezi butangwa muri za kaminuza n’amashuri makuru no kuvugurura ibisabwa kugira ngo kaminuza n’amashuri makuru bishya byemererwe gutangira gukora.

Abikorera

13. Kurushaho guteza imbere urwego rw’abikorera no gukomeza kubongerera ubumenyi mu byo bakora.

14. Gushyiraho ingamba zo kuvugurura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bukorwe kinyamwuga kandi umusaruro butanga ugakomeza kongererwa agaciro.

15. Gufasha abikorera kubona amafaranga y’inguzanyo mu bigega by’imari byihariye (equity funds).

16. Kongera umubare w’ibigega by’ishoramari ry’abishyize hamwe (collective investments) cyane cyane mu nganda zongerera umusaruro agaciro na serivisi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble adi

    mu ngingo ya mbere bakosora imyandikire kunoza imikorere mibi bisobanuye ko bazarigisa menshi kurushaho ahubwo bavuga kunoza imikoreshereze myiza y umutungo wa leta

    3 months ago

Inzindi nkuru

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yavuze amagambo yuje ukwiyoroshya asaba...

Uwahoze ari guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie vianney...
27 May 2020 Yasuwe: 3002 0

Nyuma ya Gen Nyamvumba, Afande Gasana na Hon Gatabazi bahagaritswe ku...

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu...
25 May 2020 Yasuwe: 3999 0

Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 176 yafunze mu buryo budakurikije...

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr.Vincent Biruta yatangaje ko...
15 May 2020 Yasuwe: 1037 0

Minisitiri Biruta yatangaje impamvu Uburundi na Tanzania batitabiriye inama...

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent, yavuze ko u...
15 May 2020 Yasuwe: 2290 0

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye barimo n’uwa REMA...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko,...
11 May 2020 Yasuwe: 4358 0

Rusizi: Abayobozi 3 barimo n’Umunyamabanga w’akarere bavuye ku mirimo...

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana...
6 May 2020 Yasuwe: 2145 0