skol
fortebet

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 06 Ukwakira 2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rurerwamo Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline nyuma y’uko bagaragaje imbogamizi.
Aba bombi uko ari batatu bakigezwa imbere y’urukiko bagaragaje ko bari kunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin ariko ko atahagaze, babwiye urukiko ko bakeneye ubunganira mu by’amategeko.
Umushinjacyaha yahise avuga ko kunganirwa ari uburenganzira bwabo.Ngo Me Buhuru yari afite urundi (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 06 Ukwakira 2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rurerwamo Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline nyuma y’uko bagaragaje imbogamizi.

Aba bombi uko ari batatu bakigezwa imbere y’urukiko bagaragaje ko bari kunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin ariko ko atahagaze, babwiye urukiko ko bakeneye ubunganira mu by’amategeko.

Umushinjacyaha yahise avuga ko kunganirwa ari uburenganzira bwabo.Ngo Me Buhuru yari afite urundi rubanza yagombaga kuburuna ari nayo mpamvu atagaragaye mu rukiko. Uyu Me Buhuru azunganira Mukangemanyi Adeline na Diane Rwigara ariko ngo Uwamahoro Anne Rwigara we ntibaravugana.

Anne Rwigara yavuze ko hari igihe umwunganizi yaje aho bafungiye ntibamwemerera kubonana na we.

Diane Rwigara washatse kuba Perezida yahise asaba ko urubanza rwabo rusubikwa kuko nta mwunganizi bafite.Urukiko rwanzuye ko urubanza rwabo rwimurirwa kuwa mbere tariki 09 Ukwakira 2017.

Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Murumuna we Anne Rwgara na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Adeline Rwigara, Umubyeyi wabo kuri we hiyongeraho icyaha cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Photo:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa