skol
fortebet

Urubanza rwatumye meya w’ agateganyo wa Gicumbi yegura atamaze icyumweru

Yanditswe: Friday 01, Jun 2018

Sponsored Ad

Sewase Karangwa Jean Claude wari umaze iminsi itandatu gusa ari Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi w’ agateganyo yeguye.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2018 nibwo yashyirije Inama Njyanama y’ akarere ka Gicumbi asaba kwegura.

Sewase yabwiye itangazamakuru ko yasanze afite ibyo atujuje ngo abe umuyobozi w’ akarere gusa ngo azakomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Guverineri w’ intara y’ Amajyaruguru JMV Gatabazi yatangaje ko Jean Claude Karangwa Sewase wari wagiriwe icyizere n’Abajyanama b’Akarere ka Gicumbi ngo abe umuyobozi wako w’agateganyo yasezeye ku mirimo ye. Ngo niwe wanditse asezera.
Gatabazi ati “Twaje gusanga afite urubanza yaburanaga rw’inshinjabyaha . Kandi umuntu uri mu rubanza ntiwamenya uko bizarangira… ubwo rero yaribwirije arasezera.”

Kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe inama yihutirwa y’Abajyanama kugira ngo batore umuyobozi w’Akarere kuko ngo akarere kagomba kugira ukayobora.

Hashize iminsi abayobozi b’ uturere begura, abandi beguzwa. Utwo ni Nyabihu, Gicumbi, Bugesera, Nyagatare, Huye na Nyaruguru (V/Mayor) begujwe mu mirimo.

Hari amakuru avuga ko uku kwegura no kweguzwa ku gikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa