skol
fortebet

Ubunini bwa dosiye busubikishije urubanza rw’abo kwa Rwigara

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza rw’abo mu muryango wa Rwigara; Dianne Rwigara, Anne Uwamahoro Rwigara na Mukangemanyi Rwigara, byimuriwe ku wa 23 Ukwakira 2017.
Ku mugoroba wo kuwa Gatatu nibwo Urukiko rwasoje kuburanisha urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda abo mu muryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara. Diane Nshimiyimana Rwigara Ubushinjacyaha (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza rw’abo mu muryango wa Rwigara; Dianne Rwigara, Anne Uwamahoro Rwigara na Mukangemanyi Rwigara, byimuriwe ku wa 23 Ukwakira 2017.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu nibwo Urukiko rwasoje kuburanisha urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda abo mu muryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Diane Nshimiyimana Rwigara
Ubushinjacyaha bubasabira gufungwa by’agateganyo mu minsi mirongo itatu mu gihe bugikora iperereza, abaregwa n’ababunganira bo bagasaba gufungurwa kuko basanga ari abere.

Mu rukiko, saa cyenda zibura iminota mike inteko y’abacamanza yavuze ko dosiye yabaye nini kuburyo batarasoza kuyisuzuma ngo bafate umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bityo ko hakenewe ikindi gihe kugirango bakomeze kuyisuzuma.

Mukangemanyi Adeline Rwigara
Abaregwa bari bageze cyumba mbere; Me Celestin Buhuru wunganira Dianne na Anne yari ahari uretse Me Gashabana wunganira Adeline Rwigara utari uhari.Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burabarega ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Abaregwa bose uko ari batatu barahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda. Ku munyapolitiki Diane Rwigara hiyongeraho icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, no kuri nyina Adeline Rwigara hazaho icyo gukurura amacakubiri. Bose ibyaha barabihakana.

Umucamanza yahamagaye abaregwa begera imbere abamenyesha ko isomwa ry’urubanza ryimuwe ikindi gihe nk’iki mu cyumweru gitaha.

Uwamahoro Anne Rwigara
Yasabye umwanditsi w’urukiko gusohora inyandiko mvugo y’ibi ubundi abaregwa bagasinyaho.

Abaregwa ntabirenzeho bavuze ariko bakomeje kongorerana imbere y’urukiko.

Amafoto:Umuseke.rw

Ibitekerezo

  • aba bacika kucumu musiragiza bazabahagama ndabarahiye.
    ikibabaje naba bapolisi babakurura nkabasunika amatungo!! nimwe mutahiwe menya ??

    njyewe nfite igitekerezo aba bantu babarekure hanyuma babambike ku kaguru ka kuma kugaguru gatuma police ibona aho bari hose nibashaka babashyirireho aho batarenga ariko baburane bari hanze rwose

    Anne genda uru mwiza ahubwo iyo aba ari wowe wari kwiyamamaza twari kuyaguhundagazaho naho mukuru wawe we ni umurakare ameze nka trump

    ariko se koko Anne ni umukobwa wa Rwaserera nkuko hanze aha babivuga?

    ariko uyu mukobwa ngo ni anne ni mwiza afite mugituza heza kweri nuko agiye kuzasazira mabuso sha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa