skol
fortebet

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rw’umuryango wa Rwigara

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company rwasabaga ivanwa ry’ifatira rya bimwe mu bikoresho byarwo.
Uru ruganda rw’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rurega ikigo cy’imisoro ko cyaruteye igihombo gikabije kirubuza gucuruza mu gihe kingana n’amezi arindwi ashize.
Gusa urukiko rwo rwavuze ko ibyemezo byose byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro (RRA) byari byubahirije amategeko.
Asobanura icyemezo cy’urukiko, umucamanza yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company rwasabaga ivanwa ry’ifatira rya bimwe mu bikoresho byarwo.

Uru ruganda rw’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rurega ikigo cy’imisoro ko cyaruteye igihombo gikabije kirubuza gucuruza mu gihe kingana n’amezi arindwi ashize.

Gusa urukiko rwo rwavuze ko ibyemezo byose byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro (RRA) byari byubahirije amategeko.

Asobanura icyemezo cy’urukiko, umucamanza yavuze ko ibyemezo byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro byubahirije amategeko.

Yavuze ko ibikoresho byafatiiriwe birimo ibitabo by’ibaruramari ndetse na za mudasobwa byakozwe nyuma y’aho PTC ikekeweho umugambi wo kunyereza imisoro ndetse n’ikirego kigashyikirizwa ubugenzacyaha.

Ibi ngo ni nako byagenze ku makonti y’uruganda yafatiriwe kuko ngo byabaye ingaruka y’igikorwa cyo kutishyura imisoro.

Umucamanza avuga kandi ko uruganda rutagaragaje ibyemezo ndakuka by’uko rwabujijwe gukomeza gukora .Gusa ubwo bari mu rubanza ,uwunganira uruganda yari yibajije ukuntu uruganda rwakora rudashobora gukora ku mafranga yarwo ngo rurangure ibikoresho by’ibanze cyangwa se ngo rube rwahemba abakozi rukoresha basaga 200.

Ikigo cy’imisoro kivuga ko PTC yanze kwishyura imisoro isaga miliyari 5 z’Amafranga y’U Rwanda.

Uruganda rwo ariko rusanga iyi misoro ari imihimbano kuko nta kintu kigaragazwa cyashingiweho mu ibarura ryayo ndetse n’uruganda rukaba rutarabonye integuza.

Mu kindi kirego, PTC yaregeye urukiko ihakana aka kayabo isabwa gutangaho imisoro, iki kirego kikaba gitegereje kuburanishwa mu kwezi kwa Kane.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa