skol
fortebet

Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rwafunzwe [VIDEO]

Yanditswe: Thursday 08, Mar 2018

Sponsored Ad

Uru rusengero rwafunzwe buri kwezi rwinjiza arenga miliyoni 3 avuye mu maturo n’ icyacumi
Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Nyarugenge bwafunze urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruherere mu Gakingiro kuko ruri muzitujuje ibiswa.
Ni muri gahunda ikomeje gufunga insengero zitujuje ibisabwa yatangiriye mu mugi wa Kigali igakomereza mu ntara. Kuri uyu wa 8 Werurwe 2018 nibwo ubuyobozi bwafunze uru rusengero.
ADEPR Nyarugenge ibarizwamo korali Hoziyana imwe mu makorali akomeye mu Rwanda aho indirimbo (...)

Sponsored Ad

Uru rusengero rwafunzwe buri kwezi rwinjiza arenga miliyoni 3 avuye mu maturo n’ icyacumi

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Nyarugenge bwafunze urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruherere mu Gakingiro kuko ruri muzitujuje ibiswa.

Ni muri gahunda ikomeje gufunga insengero zitujuje ibisabwa yatangiriye mu mugi wa Kigali igakomereza mu ntara. Kuri uyu wa 8 Werurwe 2018 nibwo ubuyobozi bwafunze uru rusengero.

ADEPR Nyarugenge ibarizwamo korali Hoziyana imwe mu makorali akomeye mu Rwanda aho indirimbo zayo zahembuye benshi muri iki gihugu ndetse ibi bituma iza ku isonga mu makorali yo muri ADEPR akunzwe cyane. Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rubarizwamo abandi bayobozi bakomeye muri ADEPR mu nzego zitandukanye. N’ubwo icyicaro gikuru cya ADEPR ku rwego rw’igihugu giherereye ku Kimihurura, iyo witegereje usanga ADEPR Nyarugenge ari yo ifatwa nk’icyicaro gikuru.


Korali Hoziana

Inyarwanda.com yageze aho urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruherereye mu mujyi wa Kigali haruguru y’isoko rya Nyarugenge, tuhasanga itangazo ryashyizweho n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge. Iryo tangazo riragira riti: "Aha hafunzwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge kubera ko hatujuje ibisabwa ngo habe urusengero". Twahasanze abakristo benshi bari bahagaze hanze y’urusengero aho bari baje mu masengesho, gusa bahagera bagasanga hafunzwe.

Umwe mu bo twaganiriye wanze ko tuvuga amazina ye yavuze ko ibibaye bikwiriye guha isomo ubuyobozi bwa ADEPR kuko bitumvikana ukuntu urusengero rwa Nyarugenge rwafungwa, nyamara iri torero rifite amafaranga mwenshi ava mu maturo, byongeye kandi ADEPR Nyarugenge ikaba isengerwamo n’abaherwe bakabaye barakoze ibishoboka byose urusengero rwabo rukuzura vuba dore ko ubu rumaze imyaka 8 rutari rwuzura.


Urusengero rushya rwa ADEPR Nyarugenge rumaze imyaka 8 rutaruzura

Mu mwaka wa 1978 ni bwo itorero ADEPR ryageze muri Kigali ritangirira i Gasave, nyuma yaho riza gufungura ishami i Nyarugenge. ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 8 yubaka inyubako nshya, gusa kuri ubu irasa nk’igiye kuzura dore ko bamaze gusakara hakaba basigaje ibikorwa bicye kuri iyi nyubako. Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rufunzwe nyuma y’izindi zisaga 700 zimaze gufungwa mu mujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibyangongwa.

Ibitekerezo

  • Birarenze kuko ntakuntu izomucyaro zakuzuza ibyangombga izomumujyi zisigare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa