skol
fortebet

Uwagurije wa munyamakuru Tuyishimire wa TV1 wahungiye muri Uganda yavuze byose uko byagenze//Video

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

Ishimwe Honore, umunyamakuru wa Radio Ishingiro ivugira I Gicumbi, akaba umwe mubo bivugwa ko Tuyishimire Constantin, umunyamakuru wa TV1 yari arimo umwenda ndetse iyi myenda ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye yarahunze igihugu yadutangarije byinshi kuri uyu mwenda bivugwa ko watumye mugenzi we ahungira Uganda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu Ishimwe akaba yadutangarije byinshi ku mubano we na Tuyishimire ubu wahunze, ndetse na bagenzi be bivugwa ko yari arimo imyenda, inzira byanyuzemo ngo ayibajyemo, n’uburyo bari baravuganye bwo kwishyurana n’ibindi byinshi.

Ejo hashize ku wa kabili Kt Press yatangaje ko Tuyishimire ari muri Uganda acungiwe umutekano n’inzego z’iperereza z’iki gihugu aho ashobora kuba yaragiye ahunze abamwishuza imyenda yari ababereyemo.

Kurikira ikiganiro twagiranye na Ishimwe Honore, umwe mubo Tuyishimire yari abereyemo umwenda.

Indi nkuru yatangajwe mbere

Ibitekerezo

  • KWAMBURA bukorwa n’abantu benshi ku isi yose.Nkuko bible ivuga muli Zaburi 37:21,umugome araguza akanga kwishyura.Kandi imana ivuga ko abagome bose izabarimbura ku munsi w’imperuka wegereje.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.Isi igira ibibazo kubera Billions/Milliards z’abantu batuye isi bakora ibyo Imana itubuza.Imana nimara kubakura ku isi,izaba paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Hisomere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa