skol
fortebet

Uwahoze ari Meya wa Muhanga yarangije mu ishuri ryigisha guteka [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, May 2017

Sponsored Ad

Yvonne Mutakwasuku wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Muhangayarangije amasomo yo mu ishuri ry’imbonezamirire mu Karere ka Muhanga.
Mutakwasuku ashishikaiza ababyeyi kwiga gutegura amafunguro mu ngo zabo kuko usibye kumenya guteka neza, kwiga guteka bishobora no guhesha akazi ubyize. Mutakwasuku avuga ko igihe yabayeho atekerwa n’umukozi cyangwa akagura ibyo gukoresha mu rugo rwe, hari ibyo agiye guhindura kandi n’abandi bashobora guhindura.
Yagize ati “hari ibyo nikorera nk’umubyeyi mu rugo (...)

Sponsored Ad

Yvonne Mutakwasuku wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Muhangayarangije amasomo yo mu ishuri ry’imbonezamirire mu Karere ka Muhanga.

Mutakwasuku ashishikaiza ababyeyi kwiga gutegura amafunguro mu ngo zabo kuko usibye kumenya guteka neza, kwiga guteka bishobora no guhesha akazi ubyize.
Mutakwasuku avuga ko igihe yabayeho atekerwa n’umukozi cyangwa akagura ibyo gukoresha mu rugo rwe, hari ibyo agiye guhindura kandi n’abandi bashobora guhindura.

Yagize ati “hari ibyo nikorera nk’umubyeyi mu rugo kandi mfite n’abakozi bamfasha, ngiye kwigisha abana n’abakozi byinjire muri gahunda z’ubuzima bwabo, iri shuri ridufasha kwigisha abana b’abakobwa n’abasore kandi rizadufasha no kwigisha abandi bagore”.

Mutakwasuku avuga ko kwiga guteka ku rwego urwo ari rwo rwose bitagomba abaciye bugufi gusa kuko amagara aramirwa ntamerwa.

Ati “Amagara aramirwa ntamerwa, ntibikwiye ko abaturage bumva ko tubabwira gusa, ahubwo tugomba no kubereka ko ibyo tubabwira natwe tubasha kubikora, niyo mpamvu nanjye naje kwifatanya n’abadni bagore bagenzi banjye.”

Prudence Karamira umuyobozi w’ishuri ryigisha imyugaa rya Bureau Social mu Karere ka Muhanga, ari naho Mutakwasuku arangije kwiga, avuga ko ishuri risanzwe ryigisha guteka ku bashaka kubigira umwuga.

Avuga ko ubusanzwe amasomo atangwa igihe cy’umwaka, ariko ko abashaka kwihugura mu gihe gito cy’amezi atatu na bo bafunguriwe imiryango.

KT dukesha iyi nkuru yatangaje ko Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko abagore bo mu nzego z’ubuyobozi bagomba kuba intangarugero mu kwiga gutegura amafunguro abereye umuryango, kugira ngo n’abo mu byaro babarebereho.

Yashyikirijwe impamyabushobozi ari kumwe n’umugabo we
Avuga kandi ko n’abagabo izi nyigisho zibareba kuko usanga bibwira ko guhaha bihagije ngo umuryango ubone ifunguro riboneye.

Ati“Kurya nabi ni ukurya nabi ibihari, n’abatware bagiye basigara ku rugo igihe cy’amasomo, bazige guteka kugira ngo n’abana babigire umuco.”

Uwamaliya avuga ko ntagushidikanya ko igihe ababyeyi bose bakwiga gutegura amafunguro aboneye mu ngo zabo bizagabanya ikibazo cy’igwingira ry’abana gihangayikishije igihugu.

Ibitekerezo

  • Bavuga bati ireme ryuburezi ryaguye mu manga muti barabeshya.Munsomere namwe murebe: "Muhangayarangije"

    Congratulations Yvone na Rutayisire.Mubereye ikitegererezo imiryango myinshi. Guteka n’imirire myiza ni sciences abenshi tutize nyamara tudaha agaciro kandi ariwo musingi w’ubuzima bw’imiryango yacu. Nanjye mumbikire umwanya muri iryo shuri nzabageraho vuba aha.

    Byiza cyane!

    Wowe wanditse ubuga lu Irene ry’ubureZi warengereye kuko iriya ni erreur de frappe ntawe bitabaho kuko ni espace gusa bibagiwe.

    Congz Ivone et sa famille. Umugore ubereye umuryango yagombye kumenya gutegura amafunguro. Uri urugero rwiza n’abandi tukwigireho!

    Andika Igitekerezo arabuzwa nande kuvuga ko afite ibyateka yariye byinshi byimitsi yabaturage none arabakina kumubyimba ntawabonye ibyateka ngwananirwe kubiteka niyitonde yikwiyamatsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa