skol
fortebet

‘Uwasigajwe inyuma n’ amateka kumwubakira inzu nziza ntabwo bihagije’ COSYLI

Yanditswe: Sunday 17, Dec 2017

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda irashimirwa n’ Urugaga rw’ amasendika akorera mu Rwanda COSYLI kuba yubakira abasigajwe inyuma n’ amateka amazu meza yo guturamo, gusa ngo hari ubundi bufasha bakeneye bukwiye kwiyongera ku mazu yo guturamo.
Hashize igihe Leta y’ u Rwanda itangiye kubakira abatishoboye imidugudu igezweho yo kubamo. Inkuru itaba ari nshya mu matwi ya benshi ni uko amazu abasigajwe inyuma n’ amateka bahabwa na Leta y’ u Rwanda bayasambura bakagurisha amabati kugira ngo bishakire amaramuko. (...)

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda irashimirwa n’ Urugaga rw’ amasendika akorera mu Rwanda COSYLI kuba yubakira abasigajwe inyuma n’ amateka amazu meza yo guturamo, gusa ngo hari ubundi bufasha bakeneye bukwiye kwiyongera ku mazu yo guturamo.

Hashize igihe Leta y’ u Rwanda itangiye kubakira abatishoboye imidugudu igezweho yo kubamo. Inkuru itaba ari nshya mu matwi ya benshi ni uko amazu abasigajwe inyuma n’ amateka bahabwa na Leta y’ u Rwanda bayasambura bakagurisha amabati kugira ngo bishakire amaramuko.

Umuyobozi wa COSYLI Innocent Sibomana avuga ko kuba abasigajwe inyuma n’ amateka basenya amazu baba barubakiwe ari ikibazo gishingiye ku myumvire.

Yagize ati “Abasigajwe inyuma n’amateka, ntabwo twavuga ko leta itabitaho iragerageza , kuko nk’ubu leta yatangiye kububakira amazu ibashyira hamwe ngo baturane n’abandi bave mu nkengero z’amashyamba, ariko hari n’ibindi byinshi byo gukora bihari. Hari igihe bariya bantu nk’uko bavuga ko basigajwe inyuma n’amateka, ntabwo ikibazo cyabo cyakemurwa no kumuha inzu ako kanya ngo ikibazo cye gihite gikemuka. Hari n’imyumvire, bakeneye no guhugurwa bakigishwa. Nk’urugero umuntu umuhaye inzu, ukamuha matela agatinya kuyiryamaho, amabati ejo akajyaho akayasambura, ubwo urumva uwomuntu koko…. ”

Sibomana akomeza avuga ko COSYLI ifite amakuru ko abasigajwe inyuma n’ amateka bahabwa inzu bigatuma bashyirwa mu kiciro cya gatatu bakaba barembera mu rugo kuko badafite ubushobozi bwo kwitangira ubwisungane mu kwivuza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu Ngendahimana Ladislas yanze kwerurira UMURYANGO koko niba iyo uwasigajwe inyuma n’amateka ahawe inzu ahita ashyirwa mu kiciro cya 3, gusa yavuze ko kugira ngo uge mu kiciro cya 3 ari uko ugomba kuba wujuje ibisabwa. Mu birebwaho kugira ngo ashyirwe mu kiciro cya 3 harimo kuba ufite inzu.

Yagize ati “Kuvuga ngo umuntu ari mu basigajwe inyuma n’ amateka ntabwo ari ihame ko agomba kujya mu kiciro cya mbere….gushyira mu byiciro bifite ibigenderwaho, iyo basanze ibisabwa kujya mu kiciro runaka ari byo wujuje ubwo ujya muri icyo kiciro. Icyo kiciro ntikivuga ngo uri mu basigajwe inyuma n’ amateka, ntikivuga ngo uri mu bari barahunze batahutse ntikivuga ngo uri kavukire cyangwa ngo uri iki? Kuba mu basigajwe inyuma n’ amateka ntibivuga byanze bikunze ko ugomba kujya mu kiciro cya mbere cyangwa icya 2. Niba umuntu yari afite isambu, abura inzu akaba ahawe inzu, igisigaye iyo sambu nayibyaze umusaruro.”.

Ibitekerezo

  • Nibyiza ko abasigajwe inyuma n’ amateka bakurwa mu mashyamba nta muntu wo kubana n’ inyamaswa zo mugasozi, naho ikimyumvire cyo umuntu yigira kubandi iyo myumvire izahindurwa ni uko batakiba mu mashyamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa