skol
fortebet

Uwirukaniwe amakosa akomeye ayo makosa ashobora kujya atangazwa n’ inama y’ abaminisiti

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje igiye kureba niba nta kuntu yajya itangaza mu myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri amakosa umuntu wirukaniwe.

Sponsored Ad

Ubusanzwe mu myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri iyo umukozi wa Leta cyangwa umuyobozi yirukanywe handikwamo ko yirukaniwe amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Urugero mu myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018, harimo umwanzuro ugira uti “Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:….

Umunyamakuru yabajije guverinoma niba bitashoboka ko aya makosa yajya atangazwa aho kuyagira ibanga ngo hatangazwe ko yirukaniye amakosa akomeye.

Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko impamvu mu byemezo by’ inama y’ abaminisitiri badashyiramo amakosa ayo ariyo ariko ibi byemezo biba byanditse mu buryo buhinnye.

Ati “Impamvu yo kudatangaza amakosa mu byemezo bya cabinet ni uko biba byanditse mu magambo magufiya. Buriya iriya ni document yuzuye iba ibitse hano mu biro bya Minisitiri w’ Intebe ukemeye kumenya uko byagenze muri za minisiteri byose wabibona kuko biba bihari ariko uko handikwa ibyemezo bya cabinet”

Minisitiri Busingye yashimye icyifuzo cy’ uko abakoze amakosa bakirukanwa mu kazi ayo makosa yajya atangazwa mu myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri atanga icyizere ko mu minsi iri imbere bishobora kuzajya bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa