skol
fortebet

“Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi” Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere yavuze ko kuri ubu u Rwanda ari urw’ Abanyarwanda bose yongeraho ko ntawe rubona nk’ umwanzi haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Umukuru w’ u Rwanda akaba n’ umugaba mukuru w’ ikirenga yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 nyuma yo kurahira.
Ingingo y’ 102 mu itegeko nshinga ry’ u Rwanda ivuga ibijyanye no kurahira k’umukuru w’ igihugu iyi ngingo ivuga ko Perezida w’ urukiko (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere yavuze ko kuri ubu u Rwanda ari urw’ Abanyarwanda bose yongeraho ko ntawe rubona nk’ umwanzi haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Umukuru w’ u Rwanda akaba n’ umugaba mukuru w’ ikirenga yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 nyuma yo kurahira.

Ingingo y’ 102 mu itegeko nshinga ry’ u Rwanda ivuga ibijyanye no kurahira k’umukuru w’ igihugu iyi ngingo ivuga ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga ariwe urahiza Perezida watowe n’ abaturage bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 atowe.

Uyu muhango wabereye muri sitade nini u Rwanda rufite ariyo sitade Amahoro I Remera witabirwa n’ abakuru b’ ibihugu bitandukanye by’ Afurika abandi bakuru b’ ibihugu bohereza ababahagarara.

Nyuma yo kurahira Perezida Kagame yashimiye abanyamahanga n’ Abanyarwanda bitabiriye uyu muhango. Ashimira Afurika yabaye hafi y’ u Rwanda. Yanashimiye kandi amashyaka 8 yari amushyigikiye mu bikorwa byo kwiyamamaza. Paul Kagame yari umukandida w’ ishyaka RPF inkotanyi rimaze imyaka 23 riyoboye u Rwanda.

Yakomoje ku bimaze kugerwaho avuga ko kuri ubu abagore n’ abagabo bafite uburenganzira bumwe kandi bahabwa amahirwe angana, yongeraho kuri u Rwanda nta mwanzi rufite.

Yagize ati “… uyu munsi u Rwanda ntawe rubona nk’ umwanzi, yaba uri imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga. Igihugu ni icya buri Munyarwanda. Inzego zose zitahiriza umugozi umwe”

Perezida Kagame yakomoje ku banyaburayi bashaka kwigisha Abanyafurika demukarasi y’ I Burayi avuga abayobozi b’ Afurika bakwiye gukorera abaturage babo ibibakwiriye kuko bishoboka kandi bidahenze.

Umukuru w’ igihugu yashimye uburyo urubyiruko rwitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza agaragaza ko azakomeza gukorana narwo hubakirwa kubimaze kugerwaho.

Perezida Kagame yanakomoje ku ndirimbo “Nta ntambara yantera” ayisobanurira abatumva ururimi rw’ Ikinyarwanda agaragaza ko iyo ndirimbo abaturage bayikoreshe mu bikorwa byo kwiyamamaza bagaragaraza ko nta ntambara yatera u Rwanda ubwoba kuko Imana iri mu ruhande rw’ u Rwanda.

Nyuma yo kurahira kwa Perezida Kagame azashyiraho Minisitiri w’ intebe amufashe gushyiraho abagize guverinoma nshya. Umwaka utaha nibwo u Rwanda ruzasubira mu bikorwa by’ amatora hatorwa abagize inteko ishinga amategeko.

Umukuru w’ igihugu yashimye uburyo itora rya Perezida ryagenze avuga ko itora ryagenze neza rikarangira nta kosa ribayemo.

Ibitekerezo

  • nibyiza PE nababarire nabamukosherere PE base b ubake igihugu ntwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa