skol
fortebet

Viollette Uwamahoro warekuwe by’ agateganyo ubu akaba ari mu Bwongereza yasobanuye uko yagezeyo

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’ Ubwongereza wamaze hafi amezi abiri mu maboko y’ ubutabera bw’ u Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ umutekano w’ igihugu yasobanuye uko yafashwe, uko yari abayeho nyuma yo gufatwa n’ inzego z’ umutekano n’ uko yaje kugera mu Bwongereza nyuma yo gufungurwa by’ agateganyo.
Mu kiganiro kihariye Uwamahoro yagiranye na BBC yavuze ko yatawe muri yombi tariki 14 Gashyantare 2017 ageze Nyabugogo avuye gusura Nyirabukwe I Musanze.
Avuga ko bamujyanye mu (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’ Ubwongereza wamaze hafi amezi abiri mu maboko y’ ubutabera bw’ u Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ umutekano w’ igihugu yasobanuye uko yafashwe, uko yari abayeho nyuma yo gufatwa n’ inzego z’ umutekano n’ uko yaje kugera mu Bwongereza nyuma yo gufungurwa by’ agateganyo.

Mu kiganiro kihariye Uwamahoro yagiranye na BBC yavuze ko yatawe muri yombi tariki 14 Gashyantare 2017 ageze Nyabugogo avuye gusura Nyirabukwe I Musanze.

Avuga ko bamujyanye mu nzu nziza irimo akabati na matora bakamusubiza ibikapu byose yari afite, ariko ntibamusubize ibyangombwa bye. Yari yaje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we.

Ngo inshuro nyinshi baramuganirizaga bakamubaza umwirondoro we, bakamubaza umwirondoro w’ umugabo we. Avuga ko yabwiye abamubazaga ko umugabo we ari muri RNC. Ati "Nababwiye ko umugabo wanjye ari muri RNC ariko njye ntari umunyapolitiki".

Tariki 3 Werurwe ngo nibwo yamenye ko ari mu butabera bw’ u Rwanda. Abamufashe bari baramubwiye ko ari abashinzwe umutekano.

Uwamahoro avuga ko abamufashe batigeze bamukubita. Ngo buri gitondo bamuhaga igikoma saa sita bakamugaburira yakenera kujya kumusarane agakomanga bakamukingurira.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ubushinjyaha bwashinje Viollette Uwamahoro ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha yabikoreye kuri Whatsapp aho ngo yanaganiraga n’ uwitwa Shumbusho amushishikariza gutoka igihugu akinjira muri RNC(ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda).

Tariki 27 Werurwe, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Uwamahoro arekurwa by’ agateganyo igihe kingana n’ ukwezi. Akimara kurekurwa yabwiye Ijwi ry’ Amerika ko igihe yari afunze yumvaga ntabwoba afite kuko yumvaga ntacyo umutima umushinja.

Ntabwo harashira ukwezi afunguwe by’ agateganyo gusa kuri ubu Uwamahoro yamaze kugera mu gihugu cy’ u Bwongereza. Avuga ko yagiye ubutabera bw’ u Rwanda bubizi.

Yabwiye BBC ati “Nyuma y’ uko basoma urubanza twari dutegereje ko mu minsi itanu ubushinjacyaha bujurira, ntibwajuriye, tujya kubaza ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo batubwira ko batajuriye. Tubasobanurira ko nifuza kuza kureba umuryango wanjye nkanivuza neza kuko ntwite.”

Yakomeje agira ati “Umunyamategeko wanjye yasabye umushinjacyaha ushinzwe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko nifuza gutaha, noneho uwo mushinjacyaha amusaba ko njyewe nandika ibarurwa ibamenyesha ko nifuza gusohoka mu Rwanda nkaza hano, nkabaha aderesi aho ntuye ku buryo igihe cyose banshakira bambona”

Uwamahoro yavuze ko igihe cyose ubutabera bw’ u Rwanda bwamukenera bwamutumaho kuko aho ari hazwi kandi ikibazo kikaba kitararangiye.

Yagize ati “Naje ku bwemeranywe n’ abategetsi b’ u Rwanda bazi aho ndi, bafite numero za telefone zanjye hano bafite aderesi. Nibankenera nzasubirayo kuko ntabwo byarangiye"

Uwamahoro n’ umuryango we ugizwe n’ umugabo n’ abana babiri batuye mu gihugu cy’ u Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa