skol
fortebet

Visi Meya Muhongerwa yagoroye imvugo yigeze gukoresha ku basabiriza

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame MUHONGERWA Patricie yasabye buri wese wamwumvise nabi mu mvugo ye yo mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane ko nta kintu kibi yari agendereye.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’aho tariki ya 5 z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka ari bwo uyu muyobozi yumvikanye avuga ko abantu basabiriza ku muhanda yabagereranya n’umwanda.

Hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, mu nama y’ubukangurambaga yari igamije guca abasabiriza no gufatanya kurebera hamwe icyatuma ibi bicika burundu, binyuze mu kubafasha kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Iyi nama yari yateguwe n’Umujyi wa Kigali aho yahurijwemo inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bwa Leta , inzego z’ umutekano, abafite n’abandi.

MUHONGERWA Patricie yakomoje ku ngamba zikwiye gufatirwa ikibazo cy’abasabiriza aho yaje no kuvugiramo ko we kubwe abona abakiri ku mihanda basabiriza, ari nk’umwanda kuko nta kazi kihariye bashinzwe azi baba bahakora.

Kimwe n’izindi mvugo z’abayobozi batandukanye zitavuzweho rumwe zagiye zigaruka cyane mu bitangazamakuru, nizo umuyobozi wari umusigire mu ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi bakuru mu Rwego rw’umuvunyi madame MUGENI Cecile yahereyeho avuga ko umuyobozi akwiye kwitwararika kuko iyo amaze kujya muri uyu mwanya aba atakivuga ku giti cye, ahubwo ko byose byitirirwa urwego ahagarariye.

Nyuma y’amezi atanu , Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage madame Muhongerwa Patricie yabwiye TV Na Radio One ko iyo mvugo nubwo itakiriwe neza n’abayumvise, mu byukuri ari uko batumvise neza icyo yashakaga kuvuga aho avuga ko ageranyije n’agaciro aha ikiremwa muntu atatinyuka kugipfobya bigeze aho.

Itegeko ry’itangazamakuru mu Rwanda ryavuguruwe mu mwaka wa 2013, mu ngingo yaryo ya 21 ,riteganya ko umuntu wese wavuze cyangwa akavugwaho ibitagenda mu itangazamakuru afite uburenganzira bwo gusubiza, gukosora no kugorora. Ibyo uyu muyobozi w’umujyi wa kigali yakoze, bikaba byahuzwa no kugorora imvugo itarakiriwe neza muri rubanda bityo bikaba bikwiye kuranga n’abandi bose bacitswe n’ijambo iri n’iri mu itangazamakuru, bazirikana ko ubu burenganzira babuteganyirizwa n’itegeko.

Ibitekerezo

  • Jye abivuga narikanze ubwoba buranyica, ngira ngo numvise nabi ngiye kumva numva abisubiyemo ndumirwa. Gusa ubwo abonye ko iryo jambo ritari ryiza ni byiza ubwo ntazongera kuko n’udafite ubumuga waryumvishije ntabwo yanyuzwe.

    Birakwiye ko abayobozi rwose bajya birinda gukomeretsa abo bayobora. Mayor w’akarere ka Nyamagabe nawe aherutse kuvuga ngo abajyanama ni nk’ibigunira bishaje. Mwumve namwe icyo kigereranyo.

    Ariko bagiye bigira ku bayobozi bakuru b’igihugu cyacu!
    Iyo wambuye umuntu agaciro k’ubumuntu ugatangira kumugereranya n’ibintu nabyo bidafite agaciro byo kujugujya mu bimoteri, ubwo wowe Muyobozi uba wimva uri igiki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa