skol
fortebet

Ntiharamenyekana icyatumye amafi menshi yo mu mugezi wa Mukungwa apfira rimwe

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ akarere ka Musanze bwatagangaje ko hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekanye icyateye amafi menshi yo mu mugezi wa Mukungwa gupfira rimwe.

Sponsored Ad

Tariki 21 nibwo mu mugezi wa Mukugwa hagaragaye amafi menshi areremba hejuru y’ amazi. Abaturage biriwe bayayoragura barayarya andi bajyana ku isoko.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nzeli 2018, nibwo hakwirakwiye amakuru avuga ko hari Abashinwa bagiye kuroba mu kagezi ka Mpenge kisuka muri Mukungwa, bakaba barashyize ibintu bihumanye muri ako kagezi byageze no muri Mukungwa bigateza gupfa kw’amafi menshi yawugaragayemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene yatangaje ko hataramenyekana icyahumanyije umugezi wa Mukungwa wateje ikibazo cyo kwica amafi, anavuga ko Abashinwa barobaga mu mugezi wa Mpenge badafite aho bahuriye n’ikibazo cyo muri Mukungwa.

Meya Habyarimana avuga aho abo Bashinwa barobaga muri Mpenge, nta kibazo cyahagaragaye ngo kuko amafi arimo nta kibazo yigeze agira.

Ati “Kugeza ubu ntitwahamya ko hari uruhare abo Bashinwa bagize mu gupfa kw’ayo mafi kuko , amafi y’aho barobye atigeze apfa kandi aho bari bari ntaho hahuriye n’aho amafi yapfuye, bigaragara ko bitandukanye n’icyaba cyatumye aya mafi apfa.”

Inzego zitandukanye zirimo n’iza RDF zazindukiye kuri uyu mugezi wa Mukungwa, kugira ngo hapimwe maze hamenyekane icyaba cyatumye aya mafi apfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko bakimenya iki kibazo, ngo bahamagaje inzego zose z’utugari n’imidugudu bakorana inama n’abaturage babwira abaturage ko bakirinda kurya ayo mafi yipfishije.

Yanavuze ko mu igenzura ryakozwe mu bitaro n’amavuriro atandukanye muri aka karere ka Musanze, yagaragaje ko nta muturage n’umwe waba wagize ingaruka z’uburwayi kubera kurya kuri ayo mafi yipfishije.

Yagize ati “ Kugeza ubu ntabwo turamenya ikibazo cyabiteye, ubu biri gukurikiranwa ngo hamenyekane neza inkomoko yacyo. Haracyekwa ko amazi yo mu mugezi wa Kigombe ashobora kuba yandujwe, akaba ribyo byateje ikibazo muri Mukungwa, kuko aho amazi ya Kigombe yanyuraga niho bigaragara ko amafi yapfuye.”



Icyo kibazo cy’ayo mafi aturuka mu mugezi wa Mukungwa kirareba cyane cyane abatuye akarere ka Gakenke, Musanze na Nyabihu aho uwo mugezi unyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa