Aurore Kayibanda,wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Jacques Gatera mu birori bibereye ijisho byabereye muri Arizona, mu muhango witabiriwe n’abantu mbarwa biganjemo ibyamamare.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024. Wabereye ahitwa Goodyear Phonix mu Mujyi wa Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye ahantu hihariye, kandi witabiriwe n’abarimo Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, umunyamakuru usigaye utegura ibitaramo by’abahanzi muri iki gihe, Ernesto Ugeziwe, itsinda rya Charly&Nina, Cedru, Lionel ukina Basketball n’abandi.
Ku wa 5 Mutarama 2024, Miss Kayibanda yanditse amagambo yuzuye imitoma yifuriza umukunzi we isabukuru y’amavuko. Bari bamaze umwaka urenga mu munyenga w’urukundo, waherekejwe no kwambikwa impeta y’urukundo.
Amakuru aravuga ko ubukwe bwo gusaba no gukwa,aba bombi bazaza kubukorera mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *