skol
fortebet

Kenya: Perezida Ruto yatumije inama ikubagahu kubera Ibiza byugarije igihugu

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya Wiliam Ruto yatumije inama idasanzwe yiga ku gukmira ibiza byibasiye iki gihugu muri iyi minsi.

Sponsored Ad

Ni nama uyu mukuru w’igihugu yatumije kuri uyu wa kabiri taliki 30 Mata 2024,aho biteganyijwe ko igaruka ku mihindagurikire y’ibihe byiganjemo imvura ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi no guteza imyuzure n’inzara mu gihugu cya Kenya.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ejo hashize ku wa mbere , Imvura idasanzwe yaguye ikaritura urugomero mu ntara ya Nakuru igateza umwuzure wahitanye abagera kuri 45 abandi bakaburirwa irengero.

Muri aka Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Kenya iri mu bihugu byugarijwe cyane n’ibiza biturutse ku mvura, aho kugeza ubu habarurwa abasaga ku 170 babuze ubuzima, abandi amagana bakaba baravuye mu byabo ndetse n’abandi bakomeretse bakajyanwa mu bitaro.

Ibikorwaremezo birimo imihanda, amavuriro n’imirima y’abaturage, byagiye byangirika bikomeye ku buryo abaturage bavuga ko byabateye inzara batazapfa gukira mu gihe bataba babonye nkunganire ya Leta.Leta iherutse gutangaza ko yongereye igihe cy’ikiruhuko ku banyeshuri kugeza igihe bazatangarizwa umunsi bazatangiriraho amasomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa