skol
fortebet

Kenya: Kubera imyuzure urugomero rwaturitse abarenga 40 barapfa

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abantu barenga 40 bapfuye nyuma y’uko urugomero rushwanyutse kubera imvura nyinshi rugateza imyuzure hafi aho, nk’uko abategetsi babitangaza.

Sponsored Ad

Ingo z’abantu zatwawe n’imihanda iracika nyuma y’uko urwo rugomero ruturitse mu gace kari hagati y’umujyi muto wa Kijabe n’ahitwa Mai Mahi ku muhanda mugari uva Nairobi werekeza i Nakuru mu burengerazuba bwa Kenya.

Guverineri w’intara ya Nakuru Susan Kihika yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “42 bapfuye, ni ikigereranyo cy’agateganyo. Haracyari benshi munsi y’ibyondo.”

Peter Muhoho yarokotse iki kiza, benshi mu baturanyi be cyabatwaye, yagize ati: “Nari ndyamye ubwo numvaga guturika cyane kwakurikiwe no gutabaza.

“Amazi yari yuzuye ahantu hose. Dutangira gutabara abantu. Iki gikapu ni icy’umwana nzi. Yatwawe n’amazi. Nagisanze hepfo.”

Ibikorwa byo gushakisha abantu babuze muri ako gace ka Mai Mahiu birakomeje, nk’uko ibinyamakuru by’aho bibivuga.

Uru rugomero rwaturitse mu ijoro ryo ku cyumweru abatuye muri ako gace basinziriye. Byatumye inzu nyinshi n’imibare y’abapfuye n’ababuze iba myinshi.

Ibitaro biri muri aka gace byarengewe mu bushobozi kubera umubare w’abakeneye ubuvuzi bakomeretse.

Umunyamakuru wa BBC wahageze avuga ko ubutabazi bitoroshye kuko umuhanda mugari wa Nairobi – Mai Mahiu – Nakuru kugeza ubu usa n’utari nyabagendwa kuko igice kinini cyawo cyangijwe n’amazi yavuye kuri urwo rugomero rwaturitse.

Abantu barenga 100 bamaze gupfa kubera iyi myuzure iva ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Kenya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa