skol
fortebet

M23 na FARDC bongeye kurwanira mu duce twa Karuba

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Mat, imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC zirimo iza FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro b’abazungu, SADC na Wazalendo yaramukiye muri Masisi.

Sponsored Ad

Imirwano iri kujya mbere mu duce twa Karuba,Mushaki,Kagundu n’ahandi.

Amakuru avuga ko guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ziriya ngabo zunze ubumwe na FARDC arizo zabyutse zitera M23 hanyuma na M23 yirwanaho.

Amakuru yatanzwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, avuga ko “Uruhande rw’ubufatanye bw’Ubutegetsi bwa Kinshasa rwagabye ibitero saa kumi n’ebyiri zo muri iki gitondo mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Karuba, Mushaki, Kagundu no mu nkengero zabyo.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ibi bitero byagabwe n’uruhande rwa FARDC n’abambari bayo, byagize ingaruka ku baturage b’abasivile barimo abo byahitanye, ndetse n’abavuye mu byabo.

Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko uyu mutwe wakomeje ibikorwa byo kwirwanaho no kurwana ku baturage bari muri ibi bice byugarijwe n’imirwano.

Ati “Twabivuze kenshi kandi turabisubiramo “ntidushobora guterera agati mu ryinyo mu gihe hari umuntu uri mu kaga” muri aka kanya ARC ikomeje kwirwanaho no kurinda abaturage b’abasivile.”

Yanagaragaje ko hari zimwe mu ntwaro batwaye ubu zikaba ziri mu maboko y’uyu mutwe.

Iyi mbunda yagaragajwe na M23 ko yayambuye uruhande bahanganye, ni imwe mu ziherutse kugaragazwa n’ingabo ziri mu butumwa bwa SADC, ziri kuyigishirizaho abasirikare ba FARDC.

Umutwe wa M23 wigaruriye uduce twinshi two muri Masisi na Rutshuru ndetse iracyatsimbaraye ku gitekerezo cyo kugirana ibiganiro na leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa