skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yahishuye ikintu ashaka kuzabwira Perezida Kagame bahuye

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,yatangaje ko yifuza guhura na Perezida Paul Kagame atagamije ko baganira ku bibazo byo mu burasirazuba bw’igihugu cye ahubwo ashaka kumwita umunyabyaha.

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Deutsche Welle [DW],Perezida Tshisekedi yavuze ko adateganya guhura na Perezida Kagame ngo amutakambire ahubwo ashaka kumubwira ko ari umunyabyaha.

Yagize ati: "Mpora mbivuga ko ntazigera mpura na M23 kuko, nkuko nabivuze, ni ikintu cyahimbwe kugira ngo gihe ishingiro igitero cyagabwe ku gihugu cyanjye, DRC. Ariko umushotoranyi ni Paul Kagame. Kandi ndashaka guhura nawe, ntagiye kumwinginga cyangwa kuganira na we. Nukumubaza no kumubwira neza, imbonankubone, ko ari umunyabyaha, ko ibyo yakoze bihagije ndetse ko umukino we uzwi na bose.

Birahagije ibyo yakoreye igihugu cyanjye n’abaturage banjye, kandi igihe kirageze ngo ave ku butaka, ubutaka bw’igihugu cyanjye.Icyo nicyo mushakaho. Ariko tugomba kubimubwira imbonankbone kuko iyo uganira ukoresheje itangazamakuru, rimwe na rimwe ntibishobora kugira umusaruro umwe.

Perezida Tshisekedi yabwiye iki gitangazamakuru ko abahuza mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC bacengewe na Perezida Kagame.

Uyu avuga ko yifuza amahoro ndetse ko impamvu nawe atashoye intambara ari uko ashaka guha amahoro amahirwe uko byashoboka kose.

Abajijwe niba yari akomeje ubwo yatangaza intambara ku Rwanda,Tshisekedi yagize ati:"Nibyo. Ntabwo ndabihakana.Ubwo nazamuraga ijwi icyo gihe, nari mfite impamvu. Abafatanyabikorwa b’igihugu cyanjye baje kundeba. Bampaye gahunda ubu ndi kugenderaho. Nibyo, ndashaka kubaha aya mahirwe, kugirango ngerageze bwa nyuma. Nibyo biri kubaho ubu. Tuzareba uko bizagenda."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa