Abahinzi bagiriwe inama y’icyabafasha kunguka cyane ku musaruro wabo
Yanditswe: Thursday 25, Jan 2024
Mu gihe umusaruro mu buhinzi wiyongereye cyane,abahinzi bagiriwe inama yo kudahita bashyira umusaruro wabo wose ku isoko ahubwo bakareba uko bawuhunika kugira ngo gusarura nibirangira bazagurishe ku giciro kiri hejuru.
Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda,Karangwa Cassien yabwiye RBA ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongereye muri iki gihembwe bituma ibiciro ku masoko bigabanyuka ku kigero gishimishije.
Yagize ati “Navuga ko iki gihembwe nta kibazo cyabayeho, umusaruro warabonetse, ibiciro biramanuka kandi n’ibiciro ku masoko bihagaze neza.”
Karangwa yasabye abahinzi kudahita bashyira ku isoko umusaruro babona wose ahubwo bagomba gufata igice kimwe bakakigurisha bakikenura mu mafaranga bakeneye ako kanya ariko ibindi bakabihunika bakazabigurisha nyuma.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufata neza Umusaruro mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi,Kamaraba Illuminée, nawe yashimangiye ko iki gihembwe cyagenze neza.
Yasobanuye ko byatewe n’uko ubuso buhingwa bwongerewe ndetse n’ikirere kikaba cyaragenze neza ku buryo abahinzi bahinze bakeza.
Kamaraba yavuze ko uburyo bwo guhunika umusaruro buzwi, abahinzi babuzi bityo icyo baba basabwa ari ukubwuhahiriza kugira ngo umusaruro wabo utangirika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *