skol
fortebet

BNR yahishuye umuti urambye wo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko umuti urambye wo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda ari uko igihugu cyashaka uburyo hakorwa ubuhinzi budashingiye ku kirere.

Sponsored Ad

Iyi Banki ivuga ko imihindagurikire y’ikirere ariyo ikomeza gutuma hataboneka umusaruro uhagije w’ibiribwa bityo n’ibiciro bikarushaho kuzamuka.

Muri rusange BNR ivuga ko ishyize imbaraga mu gufata ingamba zigabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Rwanda aho yizeye ko mu mpera z’uyu mwaka uzaba wageze ku 8% ndetse umwaka utaha ukagera mu mbago fatizo ya 5%.

Ibi Banki Nkuru y’u Rwanda yabitangaje ubwo yatangazaga ibyemezo bya Komite ya Politiki y’Ifaranga y’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.

Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye inyungu fatizo yayo iyikura kuri 7% yari iriho mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, iyishyira kuri 7,5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko igipimo cy’ inyungu fatizo cya BNR cyagiye kizamuka mu myaka yashize, kikava kuri 4% ikagera kuri 7,5% uyu munsi gusa ko hari icyizere ko kizagabanuka bigendanye n’uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uzagenda ugabanuka.

Ati “Twiteze ko hazabaho igabanuka ry’izamuka ry’umuvuduko w’ibiciro ku masoko ku buryo twasubira ku kigereranyo cyacu kiri hagati ya 2 na 8 ku ijana mu 2024. Rero niba nta kintu na kimwe gihindutse, mu buryo butunguranye, ntabwo tubona ko mu gihe kiri imbere hazabamo ukuzamuka.”

BNR igaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga byazamutse ku kigero cya 5,3% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka mu gihe ibyo igihugu gitumizayo byo byazamutse ku kigero cya 9,9%.

Mu myaka ibiri ishize, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byarazamutse cyane ku buryo bikubye hafi inshuro eshatu ibyo rwoherezayo. Magingo aya, ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, cyiyongereyeho 12,7% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023.

Ibiciro ku masoko bimaze iminsi bigabanuka aho imibare iheruka igaragaza ko muri Nyakanga byazamutse ku kigero cya 11,9% ugereranyije na 13,7% yo mu kwezi kwari kwabanje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa