skol
fortebet

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyijweho ikindi giceri

Yanditswe: Friday 02, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho lisansi yavuye ku 1528 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1517 naho mazutu litiro iva ku 1518 Frw, ishyirwa kuri 1492 Frw.

Sponsored Ad

Ibi bivuze ko litiro ya lisansi yagabanutseho amafaranga 11Frw, naho Litiro ya Mazuto yo igabanywaho amafaranga 26Frw.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwavuze koi bi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere guhera tariki 2 Kamena 2023 saa moya z’ijoro.

Bivuze ko guhera uyu munsi tariki ya 2 Kmena 2023 ibi biciro bitangira gukurikizwa, bikazavugururwa nyuma y’uku kwa gatandatu n’ukwa karindwi.

RURA yatangaje ko “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa