Ikibazo cy’ubwikorezi rusange i Kigali cyongeye gushimangirwa na Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta
Yanditswe: Tuesday 02, May 2023
![featured-image](http://umuryango.rw/local/cache-vignettes/L618xH412/arton71104-8bb49.jpg?1707986259)
Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yongeye gushimangira ikibazo cy’imodoka zidahagije zitwara abagenzi mu buryo rusange gikomeje kwigaragaza hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Ubwo yari mu nteko ishingamategeko atangaza raporo nshya, bwana Kamuhire Alexis, umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze urwego rw’ubwikorezi rusange buteje impungenge.
Bwana Kamuhire avuga ko kugeza ubu ubushobozi bw’imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali bungana n’imyanya ibihumbi 19, mu gihe yagabanutse ivuye ku myanya ibihumbi 22 by’abagenzi batega imodoka.
Ibi bivuze ko hagabanutseho imyanya ibihumbi 3 y’abagenzi batega imodoka buri munsi mu gihe bakeneye kujya ku mirimo no mu zindi gahunda zabo.
Ni ikibazo kimaze iminsi kivugwa ndetse n’inzego zibishinzwe yaba RURA, umujyi wa Kigali na minisiteri y’ibikorwaremezo, zikaba zikomeje kugerageza gukemura iki kibazo ariko ntabwo kirabonerwa umuti urabye.
Mu bihe bishize, umwe mu bahagarariye guverinoma aherutse kwizeza abanyarwanda ko batumije bus nshyanshya zirenga 300 zizifashishwa gukemura iki kibazo cy’ubushobozi budahagije bw’imodoka zitwara abagenzi.
Kugeza ubu usibye ayo makuru aheruka y’imodoka zizunganira izisanzwe zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali,nta nimwe iragaragara ko yahageze cyangwa impinduka zidasanzwe mu gushakira umuti ikibazo.
Icyakora abatega izo modoka mu mugi wa Kigali no mu nkengero zawo basa nabamaze kwakira ubuzima bwo gutegereza bihagije nta kurambirwa, kuko bivugira ko igihe bagaragarije ikibazo nta mpinduka zidasanzwe babonye mu kugikemura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *